Ibitangaje kuri Hagenimana witwikisha lisansi ntashye (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Kamena 2019 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Hagenimana Idri utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ni umusore w’imyaka 18 y’amavuko ufite ubuhanga budasanzwe bwo kwitwika ku maboko na lisansi ntagire ntimwotse.

Ibyo akora bitangaza benshi bitewe n’ubushobozi butandukanye afite bwo kuba yaca umushumi akawuteranya akoresheje ururimi, kwitwika akoresheje lisansi ntashye no kuba yakura umutwe ku gihimba cy’umuntu akongera akawusubizaho mu buryo bworoshye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko bimwe mu byo akora bifatwa nk’ubufindo ari impano yavukanye uretse ko hari n’ibyo yagiye yigishwa na bagenzi be.

Yagize ati “Njye hari impano nisanzemo nko kuba naca nk’umushumi w’inkweto nkawuteranya nkoresheje ururimi kandi ntube wamenya ko wari wigeze ucika ariko mu mpano zigera kuri 82 nifitemo hari n’izo nagiye nigishwa na bagenzi banjye.”

Yongeyeho ko zimwe mu mpano yigishishijwe na bagenzi be bo muri Kenya na Uganda, zirimo kuba yaca umuntu umutwe akongera akawusubiza ku gihima kwinjira mu icupa no gucira umuriro n’izindi.

Hagenimana ukunze kugaragariza impano ze ahabereye ibitaramo by’abahanzi, ahamya ko yizeye ko mu minsi iri imbere nawe impano yifitemo zizamugeza kuri byinshi.

Yagize ati “Sinakubeshya ngo ibyo nkora birantunze kuko usanga mbikorera ubuntu ku buryo bitari byatangira kumpa akantu kuko mu Rwanda abantu usanga batabikunda cyane nko hanze ku buryo waba wakora igitaramo ngo ugakuramo amafaranga afatika.”

Yongeyeho ko afite intego y’uko impano ze mu mwaka utaha azatangira kuzibyaza umusaruro akajya ategura ibitaramo bityo zigatangira kumutunga.

Akomeza ashimangira ko aramutse abonye abaterankunga yavumbura ibindi bintu byinshi ndetse impano ye yamuteza imbere ku buryo bugaragara ndetse n’igihugu cye kuko byatuma n’Isi yose imumenya.

Yasoje avuga ko zimwe mu mbogamizi agihura nazo zirimo kuba hari abantu bamufata nk’idayimoni cyangwa ishitani ku buryo hari n’abanga kumusuhuza bitewe n’impano ze mu gihe ari umuntu nk’abandi.

Arya umuriro ntagire icyo aba
Ateranya umushumi wacitse akoresheje ururimi ugasubirana
Hagenimana Idri ari gucira umuriro
Umunyabufindo Idri avuga ko arota kuzabyaza umusaruro impano ye
Umuriro uri kuva mu kanwa ka Hagenimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza