Ibinyoma bitanu bya Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi mike u Bwongereza bubonye Minisitiri w’Intebe mushya, umuyoboke w’ishyaka cy’aba-Conservateurs (abagendera ku mahame ya kera), Boris Johnson.

Uyu munyapolitiki wabaye umunyamakuru, avugwaho byinshi bitangaje birimo n’ibyo yiyemerera ku giti cye, ku buryo hari n’abadatinya kumugereranya n’umunyarwenya kurusha uko ari umunyapolitiki.

Mu gihe Boris ari mu kazi gakomeye ko gushaka uko igihugu cye cyivana mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU) hatabayeho igihombo dore ko ari umwe mu bashishikarije abaturage gutora bivanamo, Ikinyamakuru The Independent cyakusanyije ibinyoma birindwi Boris yigeze kuvuga ndetse bimwe bikamukoraho.

1.Yahimbye inkuru arirukanwa

Mu mwaka wa 1988 ubwo yandikiraga Ikinyamakuru Times of London, hari inkuru yanditse ivuga ku hantu hari hatuwe n’Umwami wayoboye u Bwongereza mu myaka ya 1300, Edward II of England.

Mu nkuru ye, Boris hari aho yageze abura abanyamateka bamubwira ukuri kw’ibyabaye icyo gihe, maze yegera umugabo wamubereye umubyeyi Colin Lucas amusobanurira ibyo azi, ariko Boris agiye kwandika yiyandikira ibindi bidahuye n’ibyo se yari yamubwiye.

Abahanga mu mateka baje gucukumbura basanga ibyo Boris yanditse harimo ibinyoma bidahura n’amateka, ikinyamakuru Times kibimenye gihita kimwirukana.

2.Yagiye atangaza ibihuha ubwo yakoreraga i Bruxelles

Nyuma yo kwirukanwa kuri Times of London, Boris yahawe akazi ko kujya gukorera ikinyamakuru The Daily Telegraph mu mujyi wa Bruxelles guhera mu 1989 kugeza mu 1994.
Nyinshi mu nkuru yandikaga zagiye zifatwa nk’ibihuha bigamije gusebya umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Hari nk’inkuru yigeze kwandika avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushaka gushyiraho amasanduku angana yo gushyinguramo mu bihugu biwugize, hari aho yavuze ko hagiye gushyirwaho polisi ishinzwe kugenzura ingano y’imineke n’ibindi.

Ubwo yabazwaga n’Inteko Ishinga Amategeko ukuri kw’ibyo yajyaga yandika, yavuze ko byabaga ari ibyo yitekerereje.

3.Yabeshye ko atazaba umunyapolitiki nyuma aba we

Boris mu 1999 ubwo yagirwaga umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Spectator , yabwiye nyiracyo Conrad Black ko mu buzima bwe atazigera aba umunyapolitiki. Iryo sezerano ntiyaryubahirije kuko mu 2001 yahise yiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

4.Yabeshye ko nta nshoreke agira, aratahurwa

Mu mwaka wa 2003, nyuma y’uko Michael Howard atorewe kuyobora ishyaka ry’aba-conservateurs, yafashe Boris amugira Visi Perezida w’ishyaka ndetse anamugira Minisitiri w’ubugeni.

Nyuma y’umwaka umwe byaje kuvumburwa ko Boris yagiranye urukundo rw’ibanga n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Spectator witwa Petronella Wyatt ndetse byandikwa no mu binyamakuru. Bimaze gusakara, Boris yasabwe kwegura arabyanga avuga ko ari ukumuharabika, biba ngombwa ko yirukanwa.

5.Yabeshyeye Turikiya

Mu 2016 ubwo u Bwongereza bwatoraga kwivana muri EU, Boris yavuze ko icyo gihugu nikitava muri uwo muryango Abanyaturikiya bagera kuri miliyoni 80 bazinjira mu Bwongereza mu gihe abatuye Turikiya basaga gato miliyoni 77.

Yavuze ko uburyo bumwe bwo kwirinda icyo kibazo ari ukwivana muri EU. Nyuma yaje kubihakana avuga ko ayo magambo ntayo yigeze avuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza