Ibintu uba ukwiriye kwitondera mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ha mbere umuntu wasangaga agira amakenga y’ingutu agiye gushyira ahagarara cyangwa se y’icyo agomba kuvana kuri internet n’impamvu zacyo ariko ubu ibintu bisigaye bisa nk’aho byose bidatekerezwaho.

Ku mbuga nkoranyambaga hari ibyaha byinshi bihakorerwa ndetse n’abantu b’abagome baba bashaka kugukuririra mu byago cyangwa se kugutekaho umutwe bakazifashisha.

Imbuga nkoranyambaga ubwazo si mbi ariko ikibi ni uburyo usanga abantu baha urwaho abo batekamutwe bazikoresha mu kuborohereza kubona amakuru n’ibindi bakwifashisha.

Uburyo bwose waba ukoreshamo imbuga nkoranyambaga hari ibyo uba ugomba kwitondera.

Kwirinda gukoresha umubare w’ibanga umwe hose

Nubwo ari byiza kugira umubare w’ibanga umwe ku mbuga nkoranyambaga, kuri za email kuko bikurinda kubyibagirwa ariko bifite n’ingaruka mbi kuko iyo bikundiye abajura bo kuri internet kugera hamwe n’ahandi hose bihita biborohera kuhagera.

Nanone kandi abantu bagirwa inama yo kujya bakoresha umubare w’ibanga ugoranye kuba watahurwa, ukaba byibuze uvanze inyuguti n’imibare.

Kirazira gutanga umubare wawe w’ibanga

Abantu benshi usanga ntacyo bibabwiye guha umubare w’ibanga inshuti zabo za hafi. Nubwo waba ubizeye ko bataguhemukira ariko bashobora kutabyitaho ngo bayibike cyangwa bayisibe aho wayiboherereje bigatuma n’umuntu utatekerezaga ayibona, akakwinjirira.

Iyo rero uwo mubare w’ibanga ubonywe n’abatakwifuriza ibyiza, urabyumva nawe ibikurikiraho.

Kwitwararika kuri ‘links’

Links zimwe ziherekanwa hari ubwo ziba zifite ibibazo ku buryo kuzihererekanya no kuzifungura bishobora kukugiraho ingaruka.

Abajura bo kuri internet (hackers) bakunze kohereza link, ukayisanga nko kuri email yawe cyangwa se mu butumwa bugufi, uba ugomba kutazitaho ngo uzifungure kuko zishobora kuguteza ibibazo bakinjira mu mabanga yawe.

Guhuza imbuga nkoranyambaga zose

Nubwo usanga abantu bose babikora, icyo ashyize ku rubuga rumwe kikajya no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha, iyo ubirebye witonze usanga atari byiza na gato.

Iyo urebye usanga zimwe zidakoresha amagambo angana, udafite abagukurikira bameze kimwe n’imvugo zikoreshwaho zitandukanye.

Biba byiza iyo buri rubuga urukoresheje ukwarwo, ukamenya n’ibyo uha abagukurikira.

Hari ibyo ushobora gutanga ntibyumvwe kimwe kuko wabitanze aho utagombaga kubitanga ndetse ubutumwa bwose umuntu asanga ahantu agasanga burasa, amagambo ku magambo usanga butishimirwa, igihe nta mwimerere bufite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza