Ibintu byakomeye muri Jamaica; ako ku mugongo w’ingona kabaye imbonekarimwe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Iyo umuntu yumvise Jamaica yumva iwabo w’urumogi, marijuana, ganja, cyangwa ako ku mugongo w’ingona nk’uko bamwe bajya barwita, byagorana kumva ko ahantu nk’aho icyo gihingwa cyagera ubwo kiba imbonekarimwe, kigasigara kibona umugabo kigasiba undi.

Ibi rero nibyo biri kuba muri iyi minsi, abaturage b’iki gihugu ndetse na ba mukerarugendo, barataka kutabona urumogi nk’uko byari bisanzwe, ibi bikaba ngo bifitanye isano n’ibiza byabaye umwaka ushize ndetse n’icyuho mu mategeko.

Kuva mu 2015 Leta ya Jamaica yashyizeho amabwiriza agenga ihingwa ry’urumogi rukoreshwa mu buvuzi, ndetse horoshywa ibihano ku muntu uzafatanwa urumogi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uretse abayoboke ba Rastafarians bemerewe kurunywa ku mpamvu z’imyemerere yabo.

Umuntu ufatanywe amagarama 56 y’urumogi, acibwa amande y’amafaranga make gusa, akaba atajyanwa mu nkiko cyangwa ngo afungwe, gusa n’umuntu ku giti cye akaba yemerewe byibuze guhinga ibiti bitarenze bitanu.

Benshi bavuze ko koroshya amategeko ajyanye n’ihingwa n’ikoreshwa ry’urumogi muri Jamaica ari byo byatumye abarukoresha mu gihugu biyongera cyane bituma rugeza aho ruba iyanga mu barushaka, ndetse na ba mukerarugendo bajyaga kuruhashaka basigara bagorwa no kurubona.

Abahinzi b’urumogi muri iki gihugu bavuga ko mu mwaka ushize bahuye n’igihombo gikomeye cyatewe ahanini n’imvura yaguye mu mwaka ushize igakurikirwa n’umwuma, bigatuma imirima myinshi y’urumogi yangirika.

Ikindi gikomeye ngo cyatumye umusaruro w’urumogi ugabanuka cyane mu mwaka ushize, ari ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda COVID-19 zirimo kuba abantu bagera mu rugo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ibyo byatumye ngo abahinzi badashobora kujya kwita ku mirima yabo mu masaha y’ijoro nk’uko byari bisanzwe.

Kenrick Wallace ufite umurima ungana na hegitare mu gace ka Accompong afashijwe n’abandi bahinzi 20, yavuze ko yahombye hafi 18.000 $ mu mezi make ashize, akaba ngo yarahinze ibilo 135 ugereranyije n’ibirenga 300 yahingaga mbere.

Ati “Umwaka ushize wari wo mwaka mubi cyane, ntabwo twigeze tugira igihombo nk’iki. Ni ibintu bisekeje cyane kumva ko urumogi rwabaye ruke muri Jamaica.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abahinzi n’Abatunganya Urumogi, Paul Burke, yavuze ko kuri ubu abantu ntacyo bakikanga kuko amategeko yemerera umuntu gukoresha urumogi rukeya, yavuze ko gukumira urumogi byagabanutse ndetse abantu bakaba barakunze kuvuga ko rufite uruhare mu gukora nk’umuti mu gihe cy’icyorezo.

Burke yavuze kandi ko abahinzi benshi gakondo barekeye aho kuruhinga kuko byari bigoye ko buzuza ibisabwa n’amategeko, ndetse polisi ikagenda isenya imirima yabo, we yise ko ari “imirima myiza y’urumogi”.

N’ubwo havugwa ibyo bibazo byose by’ibura ry’urumogi muri Jamaica, birahanywa n’Urwego Rushinzwe Kugenzura Urumogi, rwavuze ko nta kibazo cy’ibura ry’urumogi gihari mu babifitiye ibyangombwa. Ni mu gihe abahinzi n’abandi baturage bavuga ko urumogi rugurishirizwa mu mavuriro rutagerwaho na benshi, kuko ruhenze inshuro icumi kurusha urusanzwe.

Muri Jamaica, urumogi rwabuze ku isoko kubera ibibazo by'imyuzure byabayeho
Muri Jamaica, urumogi rwabuze ku isoko kubera ibibazo by'imyuzure byabayeho {JPEG}
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .