Ibimenyetso bitanu byakwereka ko wahaze akazi kawe

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 30 Kamena 2019 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Nimba ujya wumva buri gihe unaniwe cyangwa utagikora neza akazi wakundaga, ntuzatekereze ko ari umunaniro usanzwe ahubwo ushobora kuba warahaze ako kazi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku bakozi b’Abanyamerika 1000, bwagaragaje ko umwe muri batanu baba bafite ikibazo cyo guhaga akazi bari basanzwe bakora kandi bagakunze.

Muri raporo ‘The International Classification of Diseases’ (ICD-11) yasohowe n’ Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima (WHO), yagaragaje ibimenyetso 5 byakwereka ko wahaze akazi kawe.

1. Uhora wumva unaniwe

Melody Wilding ufite impamyabushobozi mubyo guhugura abantu mu byerekeranye n’akazi, avuga ko guhora wumva unaniwe uri mu kazi kabone niyo waba uri kumwe n’ishuti zawe bidaterwa n’ikindi uretse guhaga akazi.

Yavuze ko ari cya gihe impera z’icyumweru zose uzimara uruhuka ariko byagera kuwa mbere ukumva nta mbaraga zo kujya ku kazi kandi nta bundi burwayi ufite.

2. Kutiyumvamo akazi uri gukora

Wilding akomeza avuga ko kudatekereza ku kazi urimo ukora ari ikimenyetso cy’uko wagahaze. Aha wisanga baguhamagara kuko utubahirije inshingano zawe, cyangwa ntukore ibyo wahawe ku gihe.

Muri icyo gihe kandi utangira kugorwa n’akazi wakoraga mbere bikoroheye.

3. Kumva utakizera akazi ukora ndetse ntunakishimire

Nkuko raporo ikomeza kibigaragaza, guhora ubonera mu ndorerwamo mbi akazi ukora, ntukizere, mbese ukumva ntacyo kakumariye ntunakishimire, ni ikindi kimenyetso ko wagahaze.

Bagaragaza ko igihe watangiye kubona abantu bose mukorana nk’abanzi bawe, ukumva nta ntege ufite, ndetse ukumva nta n’impamvu yo kugira icyo ukora ngo ikibazo gikemuke, menya ko waba warahaze akazi kawe.

4. Utangira guhinduka ikibazo ku kazi

Iyo ndwara yo guhaga akazi iyo yagufashe, utangira kujya usiba ku kazi, umusaruro wawe ukagabanyuka. Ntiwita kubyo ushinzwe nka mbere bigatuma utangira gushwana n’abakoresha, abagukeneraho serivisi n’abandi.

5. Uhora urwaye

Iyo uhora urwaragurika, buri kanya ukaba wananiwe ndetse ukumva ntacyo ukimaze mu kazi.

Ibi bimenyetso bishobora kugenda byigaragaza mu buryo butandukanye. Harimo ababura ibitotsi, kurwara umutwe, kuribwa mu nda, umuvuduko w’amaraso, ibicurane n’ibindi.

Ni gute wakwirinda kurambirwa akazi?

Mu gihe uri mu bihe byo kumva urambiwe cyangwa uhaze akazi ukora, si byiza kubyihererana ahubwo ukwiriye gushaka uburyo wakwivana muri ibyo bihe.

Bumwe mu buryo bwo kwirinda iki kibazo harimo gushaka inzobere mu buzima bw’indwara zo mu mutwe, kuganira icyo kibazo n’abandi mukorana, gushyira kuri gahunda inshingano zawe ku kazi, shaka umwanya uruhuke.

Guhora unaniwe ku kazi ni kimwe mu bimenyetso byo kugahaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza