Ibikoresho bidakwiriye kubikwa mu bwogero

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi bakunda kubika bimwe mu bikoresho by’isuku mu bwogero kuko usanga babikoresha bari mu bwogero cyangwa mbere na nyuma yo koga, icyakora inzobere zigaragaza ko mu bwogero haba hari udukoko dushobora kujya kuri bya bikoresho bikaba byagira ingaruka mbi mu buzima bw’abakoresha ubwo bwogero.

Bitewe n’imyanda iva ku mubiri w’umuntu iyo ari koga bituma mu bwogero hazamo udukoko nka Streptococcus,Campylobacter na Escherichia coli dushobora kwangiza umubiri mu gihe tugiye kubikoresha umuntu akunda kwifashisha.

Urubuga Active Beat, rugaragaza ko bimwe mubyo abantu badakwiriye kubika mu bwogero, harimo ibirungo by’ubwiza.

Benshi iyo bamaze koga bahita batangira kwisiga ibirungo by’ubwiza bakiri mu bwogero, bigatuma ari naho babibika. Inzobere mu bijyane n’ubwiza Jenny Franked avuga ko ibirungo by’ubwiza bikwiye kubikwa ahantu hari ubushyuhe hatari n’imyanda kuko umwanda ugiyeho ufataho bikaba byajya ku ruhu bikarwangiza.

Ibindi bigaragazwa nk’ibidakwiriye kubikwa mu bwogero harimo imitako yo ku mubiri. Iyi mitako nk’impeta, ibikomo, amaherena, urunigi bikoze mu muringa n’ibindi ntibiba byiza kubibika mu bwogero kuko haba hakonje kandi hari imyanda myinshi, bikaba byatuma bihindura ibara ndetse wabyambara bikaba byagutera ibibazo nko gushishuka uruhu.

Imibavu ni ibindi bintu bidakwiriye kubikwa mu bwogero. Urubuga ruzobereye mu by’ubwiza Allure.com rugaragaza ko kubika imibavu mu bwogero bituma ifatana ikaba yakwangirika. Biterwa no kuba haba hakonje bikaba byayitera kwangirika.

Biba byiza kubika imibavu ahantu hari ubushyuhe nko mu kabati kuko iyo iri ahakonje itakaza umwimerere wayo igahumura nabi.

Inzobere kandi zivuga ko imiti nayo idakwiriye kubikwa mu bwogero.
Hari imwe mu miti abantu bakunda kubika mu bwogero nk’imiti yo kuboneza urubyaro ku bagore. Hagaragazwa ko imyanda iba mu bwogero ishobora kujyaho bikayigabanyiriza ubudahangarwa bwayo.

Ikigo U.S. National Library of Medicine cyavuze ko biba byiza kubika imiti ahantu hashyushye mu gihe udafite ahabugenewe. Aho kuyibika mu bwogero wayishyira mu cyumba uraramo cyangwa mu gikoni.

Udukingirizo natwo si byiza kutubika mu bwogero. Urubuga Planned Parenthood ruvuga ko atari byiza kuhatubika kuko haba hakonje. Iyo tumazemo iminsi bituma tuvamo umwuka twkoranywe tugatakaza ubuziranenge.

Uburoso bw’amenyo nabwo si byiza kububika mu bwogero kuko imyanda n’udukoko biba mu bwogero bishobora kujyaho , wabushyira mu kanwa bikakugiraho ingaruka.

Ibikoresho byifashishwa mu kogosha imyanya y’ibanga nabyo si byiza kubibika mu bwogero kuko biba bikoze mu byuma. Iyo bihuye n’ubukonje bituma bizaho umugese bikaba byatera indwara ubikoresha.

Inzobere zigaragaza ko hari ibikoresho bitandukanye bidakwiriye kubikwa mu bwogero kuko bishobora kugira ingaruka ku babikoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .