00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku mibereho ya buri munsi y’inzuki

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Inzuki ni udusimba tuguruka dufitanye isano n’intozi; zirimo amoko agera ku bihumbi 16 arimo n’akora ubuki. Ushobora kuzisanga ku migabane yose y’Isi ahaboneka ibimera bifite indabo uretse muri Antarctica.

Mu 2020 ku isi hose habarurwaga inzuki zirenga miliyari ibihumbi bibiri. Mu bushakashatsi bwakozwe na Singapore n’u Bushinwa bwagaragaje ko habarurwa ibyanya ibihumbi 20 ku Isi bicumbikiye inzuki ariko ko ziri gukendera bitewe n’imiti ikoreshwa mu bimera.

U Buhinde ni bwo bukungahaye ku nzuki aho bufite imizinga igera kuri miliyoni 12, hagakurikira u Bushinwa, Turikiya, Ethiopia, u Burusiya na Iran.

Mu gihe isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inzuki, wizihizwa tariki ya 20 Gicurasi buri mwaka, hari bintu bitangaje ku nzuki ari byo tugiye kugarukaho.

Inzuki zifite uruhare runini mu gutuma ibimera bibaho

Inzuki zituma habaho ibangura ry’ibimera, imbuto n’imboga; ni zo zitwara intangangabo z’ikimera zikijyana ku kigore, byumvikane ko zigira uruhare runini muri iki gikorwa nyuma y’umuyaga cyangwa inyamaswa. 90% y’ibimera byo ku gasozi na 75% y’ibiribwa bibaho kubera ko habayeho kubangurirwa kw’ibihingwa bikorwa n’inzuki.

Inzuki zikorera mu matsinda, hari izo tutabona

Inzuki ziba mu matsinda atatu, irya mbere ni itsinda ry’ umwamikazi, izi akamaro kazo ni ukuba hafi y’umwamikazi no kurarira amagi azavukamo izindi nzuki, ntakindi zishinzwe.

Hari itsinda ry’abakozi, izi zo ziba ari inzuki z’ingore akazi kazo ni ugushaka ibiryo bitunga izindi, umutekano, isuku, ni zo tubona zitembera hanze.

Izindi zibariwza mu itsinda ry’izitwa “Drone”; ni inzuki z’ingabo, akamaro kazo ni ukuba hafi y’umwamikazi mushya mu gihe cy’impeshyi ariko iyo bigeze mu gihe cy’ubukonje zirirukanwa.

Ubuki ni ibiryo ziba zarazigamye

Ubuki umuntu ajya gushaka mu muzinga ubundi ni ibiryo ziba zarashyize mu bubiko bwazo zizarya mugihe cy’imvura. Za munyakazi ziba zarakoze ubuki bwikubye inshuro eshatu ubwo zikeneye.

Inzuki zikora akazi ni zo zitora umwamikazi

Iyo umwamikazi apfuye, zimwe zishinzwe gukorera zigenzi zazo nizo zitoranya undi, aho zihitamo kamwe mu byana bito maze zikakagaburira bidasanzwe ku buryo gakura neza kikazavamo umwamikazi.

Inzuki tubona ziguruka burya zifite ubushobozi bwo kwiruka ku muvuduko wa kilometero 25 ku isaha.

Umwamikazi ashobora kubaho imyaka itanu

Inzuki zishinzwe akazi zibaho hagati y’ ibyumweru bitanu na bitandatu mu gihe cy’impeshyi ariko zishobora kumara amezi atandatu mu gihe cy’imvura, umwamikazi we ashobora kubaho kugeza ku myaka itanu, aba ahuze mu gihe cy’impeshyi kuko aba araririye amagi agera ku 2,500. Umwamikazi kandi ararira amagi 600 na 800 cyangwa 1500 buri munsi iyo ari mu myaka itanu n’ine.

Inzuki zifite ubuhanga mu ihererekanyamakuru

Inzuki zifite ubuhanga bwo guhererekanya amakuru y’aho zakomora ibyo kurya, aho izivuye ku muhigo ziza zibyina. Iyo zitembera mu muzinga zishushanya igisa n’umunani zikaraga umubiri mu buryo bwo guha amakuru izindi y’ahari ibyo kurya.Ubuki bukorwa n’inzuki buba bugizwe na 80% by’isukari na 20% by’amazi.

Ubuki ni ibiryo inzuki ziba zarashyize mu bubiko bwazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .