Ibaruwa yiswe ‘God Letter’ yanditswe na Einstein igiye kugurishwa miliyoni y’amadolari

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ibaruwa yiswe ‘God Letter’, Albert Einstein yanditse mbere y’umwaka umwe ngo yitabe Imana, igiye kugurishwa asaga miliyoni imwe y’amadolari muri cyamunara.

Iyi baruwa Einstein yayanditse mu 1954, ayandikiye Erik Gutkind, wari umuhanga ugaruka ku birebana n’Imana.

Yasaga n’ushaka kugaragaza ko atemera ibirebana n’Iyobokamana n’Imana muri rusange, ariko abikora mu buryo bwuje ikinyabupfura.

Hari aho yagize ati “Ijambo Imana kuri njye nta kindi risobanura kitari imvugo. Ni ikintu cyavutse ku bw’intege nke za muntu.”

CNN ivuga ko iyi baruwa yanditswe mu Kidage ikaza guhindurwa mu Cyongereza n’Inzu y’ubwanditsi ya Christie, yari igamije gusubiza igitabo "Choose Life: the Biblical Call to Revolt”, cyanditswe na Gutkind mu 1952.

Einstein, Umuyahudi wavukiye mu Budage, yatakaje ukwemera kwe akiri muto ndetse kenshi yakunze kuvuga ko yemera ko hari izindi mbaraga ariko ntavuge Imana.

Nubwo muri iyi baruwa ye yagarutse ku rukundo akunda Abayahudi, idini ryabo yarigereranyije n’andi yanengaga kuba yemera ibintu bidafatika.

Ibaruwa ya Einstein izabanza kumurikwa muri Pace Gallery i San Francisco mu mpera za Ugushyingo, tariki ya 4 Ukuboza ijyanwe muri cyamunara izabera mu Mujyi wa New York.

Byitezwe ko izagurwa hagati ya miliyoni 1-1.5 y’amadolari.

Si yo baruwa yonyine yanditswe na Einstein igiye kugurishwa na Christie kuko mu 2002 nabwo yagurishije iyo yandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Franklin Delano Roosevelt amuburira ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi.

Iyi baruwa Einstein yanditse mu 1939 yo yagurishijwe miliyoni ebyiri z’amadolari.

Ibaruwa yandikishijwe intoki na Einstein igiye kugurishwa miliyoni imwe y'amadolari
Iyi baruwa yiswe 'God Letter' Einstein yayanditse mbere y'umwaka umwe ngo ashiremo umwuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza