Hemejwe ibipimo bizagenderwaho mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi mu Rwanda na Tanzania bemeranyije ku bipimo bizagenderwaho mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali, aho hazakurikizwa ibipimo birimo gukoreshwa mu iyubakwa ry’uwa Dar es Salaam-Morogoro na Morogoro-Makutupora.

Itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda bayobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, basoje uruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriraga muri Tanzania, rwari rugamije kuganira ku iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali nk’uko abakuru b’ibihugu byombi baherutse kubyemeranya.

Kuri uyu wa Gatandatu mu nama yahuje Minisitiri Ushinzwe Ubwikorezi wa Tanzania, Prof. Makame Mbarawa na Minisitiri James Musoni, bemeje ko umuhanda wa gari ya moshi uzatangira kubakwa muri uyu mwaka uzaba uteye kimwe n’urimo kubakwa na Tanzania.

Iyi nama yanitabiriwe na Dr. Augustine Mahiga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba; Dr.Philip Mpango ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Tanzania, Ambasaderi Eugène Kayihura uhagarariye u Rwanda muri Tanzania n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu byombi.

Itangazo ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama rigaragaza ko ibihugu byombi byemeranyije ibipimo bizagenderwaho hubakwa umuhanda wa gari ya moshi ureshya n’ibilometero 400.

Rigira riti “Bemeje uburyo bw’igishushanyo no kubaka umuhanda wa gari ya moshi umeze kimwe n’uwa Dar es Salaam-Morogoro na Morogoro-Makutupora, mu rwego rwo guhuza ibipimo. Ibyagendeweho mu gushushanya umushinga urimo gukorwa bizaba ari bimwe n’iby’uwa Isaka-Kigali.”

Ku ruhande rw’u Rwanda hagomba kubakwa umuhanda ureshya n’ibilometero 150 muri 400, zigera Isaka nk’uko inyigo yo mu 2014 yabigaragaje ubwo higwaga ku muhanda wa gari ya moshi wose uva Dar es-Salaam ukagera i Kigali, ureshya n’ibilometero hafi 1 464.

Tanzania yatangiye kubaka uyu muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).

Bemeranyije kandi gushaka ubushobozi bwo kubaka, aho buri gihugu kizubaka igice cy’umuhanda cyacyo, banemeza igitekerezo cyo gushyiraho itsinda rihuriweho ry’ubugenzuzi muri uyu mushinga, uzashyirwaho ibuye ry’ifatizo mu Ukwakira 2018.

Inyigo yo mu 2014 yerekana ko ku ruhande rw’u Rwanda rusabwa hafi miliyari 2.5 z’amadolari (asaga miliyari 2157 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo igice cyarwo cyubakwe.

Abaminisitiri bombi bagaragaje ubushake bwo gukomeza umubano kubw’inyungu z’ibihugu byombi n’abaturage babyo, no gushyira imbaraga mu kubaka umuhanda Isaka-Kigali uzagira akamaro gakomeye mu kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, guteza imbere imikoranire mu bwikorezi, guteza imbere ubukungu kandi bigateza imbere urwego rwa serivisi mu karere.

Inkuru bifitanye isano:

- Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali

- U Rwanda rurasabwa miliyari 2.5 z’amadolari ku muhanda wa Gari ya Moshi uzagera i Kigali

Minisitiri Ushinzwe Ubwikorezi wa Tanzania, Prof. Makame Mbarawa na Minisitiri James Musoni bemeje ko umuhanda wa gari ya moshi uzatangira kubakwa muri uyu mwaka uzaba uteye kimwe n’urimo kubakwa na Tanzania
Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano yo kubaka umuhanda mushya wa gari ya moshi
Hemejwe ibipimo bizagenderwaho mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza