Havumbuwe inyoni yapimaga metero eshatu n’igice yabayeho mu bihe byo hambere

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Hambere mu myaka isaga miliyoni ebyiri ishize, ku mugabane w’u Burayi, habaga inyamwanswa nini cyane z’inyamabere zirimo impyisi injangwe nini z’ishyamba n’ingamiya, ariko havumbuwe ko muri izo nyamaswa hari harimo n’inyoni nini zabaga zifite uburebure bwa metero 3.5.

Nkuko ikinyamakuru ‘The Journal of Vertebrate Paleontology’ kibitangaza, havumbuwe ibisigazwa by’inyoni yiswe ‘Pachystruthio dmanisensis’ zabaga mu Burayi ifite metero 3.5 z’uburebure, igapima n’ibiro 408.

Autriche yamenyekanye cyane kuba yari inyoni nini kandi inyaruka cyane, ariko Pachystruthio dmanisensis yavumbuwe mu majyaruguru y’isi iyikubye inshuro mu bunini.

James Helen ukora mu nzu ndangamurage y’ibinyabuzima byabayeho mu mateka mu Bwongereza, avuga ko Pachystruthio dmanisensis ari ikimenyetso cy’uko mu Burayi naho habayeho inyoni nini dore ubundi ahari hazwi zabaye ari muri Madagascar, Nouvelle Zélande na Australie.

James Hansford, impuguke muri Kaminuza ya Londres yigisha ibijyanye n’imibereho ndetse n’imyitwarire y’inyamanswa, avuga ko bidasanzwe kubona inyoni zabayeho mu gihe cya kera, agahamya ko kuzibona byongera amakuru yo kumenya imibereho yazo mu gihe cyashize.

Iyi nyoni yavumbuwe muri Nzeri 2018 mu kigobe cya Taurida, ubwo hubakwaga umuhanda muri Crimea, intara itavugwaho rumwe hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ubwo bubakaga, bavumbuye igufa ry’ikibero cy’iyo nyoni ari naryo ryifashishijwe mu kuyimenya.

Abahanga bavuga ko ubundi bidasanzwe kubona igufa rimwe gusa ry’inyoni ahubwo akenshi havumburwa igikanka cyose. Iri gufa ni naryo ryfashishijwe mu gutandunya no kugereranya Pachystruthio na Ostrich.

Abanyaburayi bavuga ko iyo nyoni ari ikigaragaza ubuhangange bw’uwo mugabane wose, nubwo atariyo nyoni nini ku isi kuko iza inyuma ya Elephant bird zo muri Madagascar, Volombe titans na Aepyornis maximus.

Iyi nyoni yavumbuwe muri Nzeri 2018 mu kigobe cya Taurida, ubwo hubakwaga umuhanda hagati ya Ukraine n’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza