Hatahuwe uduce duto twa ’plastique’ mu mazi afungwa mu macupa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Igenzura ryakozwe ku bigo bikomeye bitunganya amazi yo afungwa mu macupa ryagaragaje ko aba arimo udupande duto twa plastique.

Iri genzura ryakozwe n’ikigo cy’itangazamakuru cyitwa Orb Media ryakorerwe muri kaminuza ya ‘State University of New York in Fredonia’ iherereye mu Burengerazuba bwa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ryakorewe ku bwoko bugera kuri 250 bw’amacupa yaguzwe mu bihugu icyenda byo hirya no hino ku isi, bugaragaza ko nibura muri buri litiro y’amazi haba harimo uduce duto twa plastique tugera ku 10 tungana n’umusatsi w’umuntu.

Ibigo byakoreweho ubugenzuzi byatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko inganda zabyo zikora amacupa zubahiriza ibijyanye n’ubuziranenge ku rwego ruhanitse.

Umwarimu wigisha Ubutabire muri Kaminuza yakoze iri genzura, Prof. Sherri Mason, yagize ati “ Twasanze uduce twa plastique mu macupa y’amazi, rimwe ku rindi, ubwoko ku bundi. Ntabwo ari ugutunga urutoki ibigo runaka; ni ukugaragaza ko iki kibazo kiri hose, ko plastique ari ikintu cyiganje muri sosiyete, mu mazi no mu byo duhora tunywa.”

Magingo aya nta kimenyetso kiragaragaza ko kumira uduce twa plastique hari icyo byakwangiza ku buzima bwa muntu ariko ni ibintu bigikurikiranwa.
Prof Mason yagize ati “ Nta gikuba cyacitse ku by’imibare turi kubona ariko bikwiye gukurikiranwa.”

Inzobere zaganiriye na BBC zatangaje ko abaturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho amazi ya robinet ashobora kwandura bakwiye gukomeza kunywa amazi afungwa mu macupa ya plastique.

Muri iyi nyigo kandi uduce tumwe mu twatahuwe mu mazi twari utwa plastique zo mu bwoko bw’ibinyabutabire bya polymer.

Iyi nyigo ntiragera ku rwego rwo gutangazwa ku mugaragaro mu binyamakuru bya siyansi.

Ikibazo gisigaye ni ukumenya neza inkomoko z’utwo duce twa plastique ariko birakekwa ko uburyo umuntu afungura icupa bushobora gutuma hari utuvungukira dutakara mo imbere.

Abashakashatsi bagaragaje ko mu macupa y'amazi haba harimo uduce duto twa plastique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza