Hari abagabo bongeye kugaragara mu rugo kubera Guma mu rugo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Gashyantare 2021 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bagore bo mu bice by’Umujyi wa Kigali, batangaje ko muri iki gihe cya Guma mu rugo abagabo babo bari kuzuza inshingano z’urugo uko bikwiriye kubera ko umwanya mu mwinshi bawumara mu rugo.

Ibi babitangaje nyuma y’aho Umujyi wa Kigali ushyiriwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira cy’icyorezo cya Coronavirus.

Uretse na Guma mu rugo yo muri Kigali, na mbere yaho gato hari abari baratangiye kugaragara mu ngo hakiri kare kuko hari harashyizwemo amasaha ntarengwa yo gutaha, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19.

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bavuze ko Guma mu rugo hari byinshi yahinduye mu ngo zabo. Nubwo yateje imiryango myinshi ubukene, hari izindi nyungu zirimo kuba bamwe mu bagabo bagoroberezaga ahandi bagataha bakererewe, basigaye baboneka bagakurikiranira hafi umuryango.

Uwizerwa Maimuna yagize ati “Nubwo Guma mu rugo hari abo yahombeje, njye ndahamya ko abagore benshi twabyungukiyemo kubera ko nta mugabo ugitaha mu gicuku cyangwa ngo arare mu kabari kubera gutinya ko bamuraza muri stade.”
Mukahirwa Aline wo mu Murenge wa Nyamirambo,we ahamya ko hari igihe yamaraga iminsi ibiri atari yaca iryera umugabo we.

Ati “ Njye umugabo yirirwaga mu kazi yataha agahita yigira mu kabari akaza bukeye aje guhindura imyenda, akenshi na kenshi iyo namubazaga aho yaraye yahitaga atangira kunkubita cyangwa kumbwira amagambo ansezereza anyumvisha ko nta mushinzwe, ko ari we wanshatse ariko ubu amaze icyumweru mu rugo amfasha, ukabona ko n’abana byabashimishije.”

Yongeyeho ko Guma mu rugo yanatumye b’abagabo batuzuzaga inshingano zabo zirimo no kubonana n’abagore babo bisubiraho.

Ati “ Wenda n’ubwo biba ari ibanga ry’urugo ariko birumvikana ko umugabo yirirwa mu rugo afite umwanya atabura kuruhukana n’umugore we, ikindi kandi ntabwo yapfa kubona umwanya wo kujya mu mahabara cyangwa mu tubari.”

Habiyambere Anaclet, umwe mu bagabo baganiriye na IGIHE na we yemeza ko Guma mu rugo hari inshingano zitandukanye zo mu rugo yatumye abagabo buzuza.
Yagize ati “ Njye hari umushuti wanjye wambwiye ko hari n’igihe yamaraga icyumweru atari yakora ku mugore we ariko yambwiye ko ubu aribyo yiririrwamo kubera ko nta kandi kazi aba afite.”

Uyu mugabo yavuze ko igikwiriye gushyirwamo ingufu mu gihe abantu bari mu rugo nk’uku, ari ugushishikariza abubatse ingo kuringaniza imbyaro, bakanagezwaho ibibibafashamo, kuko umwanya wo guhura ku bashakanye uba ari munini.

Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Kigali bavuze ko Guma mu rugo yatumye abagabo bagaruka ku nshigano z'ibanze mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .