00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizimana warokoye ubuzima bw’umwana wari waguye mu bwiherero yatangiye gushimirwa nk’intwari

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Pierre, ni umugabo w’imyaka 32 utuye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, wabashije kugira ubutwari budasanzwe akura umwana w’umwaka umwe mu bwiherero bwa metero 18 yari yaguyemo.

Mu masaha y’igicamunsi ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, nibwo uyu mwana yaguye mu bwiherero maze abaturage batabaza Hakizimana atangira igikorwa cyo kurokora ubuzima bw’uwo mwana.

Hakizimana wahamagawe ari mu kiraka cyo kubaka, akimara kugera aho isanganya yabereye, yahise atumiza ibikoresho yifashisha birimo ipiki acukura ku ruhande bw’ubu bwiherero abwinjiramo amukuramo atari yashiramo umwuka.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko yahisemo kurokora uyu mwana kubera ko azi neza ko ubuzima bw’umuntu buhenze.

Yagize ati “Njye nta kindi cyatumye niyemeza kumurokora, ni uko n’ubusanzwe nzi neza ko ubuzima bw’umuntu ari ikintu gikomeye, ni na yo mpamvu bakintabaza bambwira ko umwana yaguye mu bwiherero nahise nitaba vuba vuba mukuramo atararengerwa kuko nasanze umwanda umugeze mu gituza.”

Yakomeje avuga ko abantu benshi bishimiye iki gikorwa banamufata nk’intwari ndetse banatangira kumwoherereza amafaranga nk’ishimwe ry’ibyo yakoze.

Ati “Abantu bahise batangira kunshimira ngo ndi intwari abandi banyoherereza amafaranga kuri ‘mobile money’ ku buryo ubu maze kugera ku bihumbi 140 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Hakizimana ateganya ko amafaranga abagiraneza bari kumuha naba menshi azayaguramo ikibanza cyo kubaka inzu ye kuko mu buzima bwe agorwa no kubona ubwishyu bw’iyo akodesha na yo y’icyumba kimwe kubera ubushobozi bucye.

Umugore we Mukantabana Annonciata, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo umugabo we yatashye asa nabi kubera umwanda wo mu bwiherero, icyakora na we yishimira igikorwa cy’ubutwari umugabo we yakoze cyashoboraga gutuma na we ahasiga ubuzima.

Hakizimana Pierre warokoye umwana amukuye mu bwiherero ubwo yari iwe mu rugo
Mukantabana Annonciata washakanye na Hakizimana Pierre we yemeza ko bitewe n'urwo amukunda atari kumwemerera kwinjira muri buriya bwiherero kubera ubwoba bw'uko na we yashoboraga kuhasiga ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .