Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku buryo amacandwe yavura ubushye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza y’Amsterdam (UMC) gifatanyije n’umuryango w’Abaholandi wita ku bijyanye n’ubushye, bagiye gukora ubushakashatsi buzagaragaza niba amacandwe y’umuntu wahiye ashobora kumuvura ubushye akaba yanagerageza gusibanganya inkovu zabwo.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rwatangaje ko Prof. Sue Gibbs, inzobere mu kuvura uruhu yavuze ko bashaka kureba niba amacandwe yakwifashishwa no mu kuvura ubushye kuko asanzwe azwiho kwica mikorobe.

Yagize ati ‘‘Tuziga ku buryo bwimbitse ingaruka z’amacandwe mu gukiza vuba no kwirinda ibyuririzi ‘infection’ziterwa na mikorobe.’’

Ubu buryo gakondo bwo kuvura ubushye hakoreshejwe amacandwe niburamuka bwemejwe ngo buzaba ari uburyo bworoshye kandi buboneka bitagoranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza