Hagenimana yatangaje benshi, arya imisumari agacira umuceri (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Hagenimana Idri utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ni umusore w’imyaka 18 y’amavuko umenyereweho gukora ibintu byinshi bidasanzwe birimo kwitwika ku maboko na lisansi ntashye no kumira imisumari agacira umuceri.

Nyuma y’uko uyu musore abonye ko ibyo akora bitangaza benshi bitewe n’ubushobozi n’ubuhanga buba bubirimo, Hagenimana yahisemo gukomeza kuvumbura izindi mpano zitandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu musore avuga ko ubu yungutse ubundi bushobozi bwo gufata urupapuro rutanditseho ijambo na rimwe akarukoza ku rundi rukaza rwanditseho izina rye, akarya n’imisumari igera kuri 80 akayicira yahindutse umuceri.

Ati “Mbere nabashaga kuba narya umuriro singire icyo mba nkanashyira umushumi mu kanwa nkawusohora wacitse gusa ariko ubu mfite ibindi navumbuye birimo kuba nshobora gufata urupapuro rutanditseho nkarukoza ku rundi rukaza rwanditseho izina ryanjye.”

Yongeyeho ko afite n’impano yo kumira imisumari igera kuri 80 nyuma akayicira yabaye umuceri.

Uyu musore uzwiho kugaragariza impano ze ahabereye ibitaramo by’abahanzi, ahamya ko afite icyizere cy’uko impano ze zizamugeza ku iterambere rirambye mu minsi iri imbere.

Ati “Mfite icyizere ko mu minsi iri imbere nindangiza amashuri izi mpano nzazibyaza umusaruro nanjye zikantunga nk’uko njya mbona zitunga abandi cyane cyane baba hanze.”

Hagenimana ateganya kujya akora ibitaramo kugira ngo yereke abantu izo mpano ze kuko hari abazibwirwa cyangwa bazumva bakamufata nk’ukoreshwa n’amadayimoni ku buryo hari n’abanga kumusuhuza.

Hagenimana arya imisumari nk'ibiryo akayimira
Hagenimana afata impapuro ebyiri akazihuza zikaza ziyanditseho
Iyo aciriye imisumari yamize iza yabaye umuceri
Imisumari yariye yahindutse umuceri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza