00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko gusinzira amasaha make bigira ingaruka ku ngendo y’umuntu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Massachusetts Institute of Technology ku bufatanye na University of São Paulo bwagaragaje ko gusinzira amasaha make bigira ingaruka ku ngendo y’umuntu.

Amasaha umuntu asinzira, ingendo ye igenda ihinduka akaba yagenda gahoro cyangwa cyane, bitandukanye n’uko bigenda ku basinzira amasaha menshi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri badakunze gusinzira amasaha menshi bo muri Kaminuza ya São Paulo. Abo banyeshuri bakurikiranywe iminsi 14, habarwa amasaha basinzirira n’ayo babyukiraho.

Abashakashatsi basanze nibura abo banyeshuri basinzira amasaha atandatu ku munsi. Bahabwaga ikizamini cyo kwiruka ku mashini ya siporo abantu bakoresha biruka ariko batava aho (treadmill), aho basabwaga kugendera ku muvuduko umwe kandi ntihabeho gusobanya mu ntambwe no kunyuranya igihe hagati y’intambwe n’iyindi.

Ku banyeshuri basinzira amasaha make cyane, byagaragaye ko basobanya mu gihe kiri hagati y’intambwe n’iyindi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abanyeshuri bagiye bahindura amasaha baryamiragaho bakayongera, kwihuta no kujyanisha intambwe zabo kuri ya mashini yifashishwa mu kwiruka, byiyongereye.

Forner-Cordero umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko ari byiza ku bantu bagira akazi kenshi kugira igihe kidahinduka baryamiraho kandi bagaharanira ko amasaha yagenwe bayubahiriza.

Nko ku bantu badakunze kubona ibitotsi, bagiriwe inama yo kugerageza siporo imwe y’iminota icumi bakora nibura buri munsi, haba kugenda n’amaguru, gutwara igare, kwiruka n’indi.

Mu bindi bisabwa ni ukwirinda kunywa ikawa nyuma ya saa Cyenda z’ijoro, kwirinda inzoga, kuryama ahantu hashashe neza no mu cyumba kirimo akayaga, kwirinda kurara amatara yaka, gushyira kure telefone, mudasobwa n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga.

Ubundi abantu bakuru bagirwa inama yo gusinzira nibura amasaha arindwi ku munsi, abana bato bari munsi y’imyaka icyenda bagasinzira amasaha 12 mu gihe ingimbi n’abangavu zigirwa inama yo kuryama amasaha ari hagati y’umunani n’icyenda.

Gusinzira amasaha umunani ni byo inzobere mu buvuzi zigiramo abantu inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .