Kwamamaza

Hagaragajwe akamaro ko kuryama umuntu yambaye ubusa

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 12:52' na IGIHE


Gusinzira ni byiza ariko ngo burya biba akarusho iyo umuntu asinziriye yambaye ubusa, nyamara si benshi babikora kuko usanga mu kujya kuryama abantu bashakisha imyenda yo kurarana hakaba n’abifubika kandi bari buniyorose.

Nk’uko ubushakashatsi bw’umuryango wita ku bijyanye no gusinzira ubigaragaza (National Sleep Foundation) , abagera kuri 12% gusa nibo barara bambaye ubusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe byagaragaye ko bifite akamaro kanini.

Urubuga elcrema rugaragaza inyungu n’ibyiza byo kurara umuntu yambaye ubusa nubwo abenshi batabizi cyangwa ntibabyiteho.

Birinda umubiri udukoko dutera indwara ku bagore

Kuryama umuntu atambaye cyane ku bagore bibarinda udukoko dutera indwara dushobora gufata mu myanya yabo y’ibanga.

Imyambaro umuntu ararana ishobora kuzamo udukoko duturutse ku bukonje cyangwa ku isuku nke tukaba twamutera indwara igihe atabyitaho.

Ku bagore rero utwo dukoko tubasha kubinjira vuba kubera imiterere yabo nyamara ngo iyo baraye batambaye bifasha igitsina guhumeka neza, ndetse ntikigire aho gihurira n’utwo dukoko.

Ku bagabo, bituma intanga zikorwa ari nyinshi

Ku bagagabo kurara bambaye ubusa bibafasha kuba umubare w’intanga zikorwa wakwiyongera cyane, kuko umubiri uba ugiye kumara umwanya uri mu kigero cy’ubushyuhe kingana.

Burya ngo intanga ntizikorwa ari nyinshi igihe ahakorerwa intanga (testicule) hahuye n’ubushyuhe bukabije.

Byongera urukundo rw’abashakanye

Iyo imibiri y’abashakanye ikoranyeho ngo hari umusemburo ukorwa ugafasha ubwonko kongera icyizere hagati yabo kandi bakarushaho kurambana.

Bifasha gusinzira neza

Kuryama umuntu atambaye bimufasha gusinzira neza kuko umubiri uba ufite ubushyuhe buringaniye budatuma umuntu abyuka mu ijoro ngo yikuremo imyenda cyangwa yiyorosore.

Bifasha umubiri kugumana imbaraga zikenewe

Gusinzira umuntu atambaye, bifasha umubiri kugubwa neza,ukagumana ingufu ukeneye ugatwika ibidakenewe muri wo imbere.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved