00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafi 40 % by’inyamaswa zizwi nka deer muri Amerika zagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Kanama 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko 40 % by’inyamaswa zo muri icyo gihugu zizwi nka deer mu Cyongereza cyangwa cerf mu Gifaransa, habonetsemo abasirikare b’umubiri bo guhangana na Covid-19.

Ibyo bivuze ko zahuye n’abantu banduye iyo ndwara, ikazigeraho ariko imibiri yazo ikabasha kubaka ubudahangarwa.

Izi nyamaswa zijya kumera nk’impala zikunze kuboneka ku bwinshi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Inyamaswa n’Ubuzima bw’ibimera muri Amerika, bukaba bwarakorewe muri Leta enye zirimo Illinois, Michigan, New York, na Pennsylvania.

Mu nyamaswa 481 zasuzumwe hagati ya Mutarama 2020 na 2021, 33% zasanzwemo abasirikare bo kwirinda Covid-19, bivuze ko yigeze kugera mu mibiri yazo.

Mu bizamini byasuzumwe mu 2021 gusa, byagaragaye ko 40 % zasanganywe ibimenyetso bya Covid-19.

Abakoze ubushakashatsi, bavuze ko nta nyamaswa yigeze igaragaza ibimenyetso byatuma ijya kuvurwa cyangwa kwitabwaho byihariye.

Ubu bushakashatsi ni ikindi gihamya cy’uburyo icyorezo gikomeye n’uburyo gishobora gukomeza kuzahaza isi nyuma yo kwibasira abantu n’inyamaswa.

Izi nyamaswa zizwi nka deer mu Cyongereza zasanzwemo ibimenyetso bya Covid-19 ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .