00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse imibiri y’abishwe bakaswe imitwe mu marimbi y’Abaroma ari mu Bwongereza

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 2 Kamena 2021 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi b’amateka ku bisigaratongo babonye imibiri 17 y’abantu bishwe baciwe imitwe mu marimbi atatu yo mu Burasirazuba bw’u Bwongereza i Cambridgeshire, bikaba ari bimwe mu bigaragaza ubwicanyi ndengakamere bwakorwaga mu gihe cy’Ubwami bw’Aba-Romani.

Birekekwa ko uyu ari wo mubare munini w’abantu baba barishwe uri ubwo buryo babikorewe nk’igihano ubutegetsi bw’Aba-Romani bwahaga ababaga babugomeye.

Agashami ka Kaminuza ya Cambridge gashinzwe iby’Amateka ku Bisigaratongo kavuga ko abashakashatsi babonye imva 53 ubwo barimo bakorera mu gace ka Somersham. Muri izo mva basanzemo imibiri 13 yashyinguwe amasura bayarebesheje mu butaka. Imitwe myinshi y’iyi mibiri kandi ngo yari irambitswe ku birenge abandi bikagaragara ko bari bapfukamishijwe mu gihe bapfaga nk’uko byasohowe mu nyandiko y’ubwo bushakashatsi igenewe abanyamakuru.

Ubwami bw’Abaroma bwayoboye ibice bimwe na bimwe by’u Bwongereza igihe cy’imyaka ibarirwa muri 400 kugeza mu 410 nyuma y’ivuka rya Yezu.

Ibisigazwa by’iyi mibiri byarangiritse cyane ku buryo hari n’ahasigaye ibigaragaza aho iyo mibiri yari irambitse mu mucanga kandi nta bimenyetso by’imvune cyangwa ikindi kintu kigaragaza ko abishwe bageragezaga kwirwanaho ahubwo bigaragara ko ari ubwicanyi bwateguwe neza.

Ubushakashatsi bwakorewe kuri iyi mibiri buvuga ko ari yo myinshi igaragaye y’abantu bishwe muri ubwo buryo imitwe irebeshejwe hasi ugereranyije n’andi marimbi y’Abaroma ari mu Bwongereza.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Isabel Lisboa, yabwiye CNN ko ibizamini by’isanomuzi, ADN, byagaragaje ko icyenda muri abo bantu baturukaga mu matsinda atandukanye n’uduce tunyuranye.

Lisboa yakomeje avuga ko amategeko y’Abaroma y’igihano cyo kwica yashyirirwaga mu ngiro cyane muri ako gace ka Somersham bikoze n’Urwego rwa Gisirikare rw’Abaroma.

Imibiri myinshi yabonetse bigaragara ko ba nyirayo bishwe baciwe imitwe
Imibiri imwe yagiye ishyingurwa imitwe iri ku maguru
Abashakashatsi bagaragaje ko nyuma yo kubona iyo mibiri, bigaragaza ubugome bw'ibihano ubutegetsi bw'aba-Romani bwatangaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .