Kwamamaza

Hababajintwari afite ubuhanga budasanzwe mu gutwara moto (Video)

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 16:58' na Thamimu Hakizimana


Hababajintwari David w’imyaka 23 uvuka i Kabuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere Gasabo, ni umumotari ukorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

  • Hababajintwari, umunyamafiyeri kuri moto
  • Ayitwara atayikozeho, ayigarama hejuru mu byerekezo byose
  • Iyo ari kuri moto abahisi n’abagenzi barahagarara
  • Ni ubuhanga yishakamo…

Afite ubuhanga mu gutwara moto kuko ashobora kuyitwara ayiryamye ku mahembe cyangwa ayahagazeho atayafashe, kuyigurutsa ikagendera mu kirere, kuyivaho ikijyana akayirukaho ndetse no kuyitwara yipfutse mu maso n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubu buhanga cyangwa se ubumenyi bwo gutwara moto yabumenye nta muntu n’umwe ubumwigishije.

Yagize ati “ Nta muntu n’umwe wabinyigishije ahubwo nabimenye kubera ko buri gihe mba ndikwitekerereza imikino yo gutwara moto gusa.”

Yakomeje avuga ko buri gihe iyo atekereje ikintu yakora kuri moto ahita atangira kukigerageza ku buryo ari naho yagiye amenyera kuyitwara mu buryo nk’ubwo budasanzwe.

Hababajintwari ubu buhanga bwe yanabugaragaje ubwo hasozwagwa urugendoshuri rw’iminsi Itatu abamotari bo muri Kenya bakoreraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu,bakaba banamutangariye cyane.

Uyu mugabo amaze imyaka itanu atwara moto mu mujyi wa Kigali.

Hababajintwari avuga ko ibyo akora abyiyigisha
Hababajintwari na bamwe mu bayobozi b'abamotari muri Kenya
Avuga ko amaze imyaka itanu atwara abagenzi kuri moto

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved