Gutera akabariro no kuryama neza bitanga ibyishimo birenze ibyo kugira amafaranga menshi

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 31 Ukwakira 2017 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Icyegeranyo gishya kivuga ku byishimo cyakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyo mu Bwongereza cyitwa Oxford Economics and the National Centre for Social Research, kivuga ko ukwiyongera kw’amafaranga bitera ibyishimo bike cyane ugereranyije no gufata akanya gahagije ko kuryama ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina neza.

Abantu basinzira cyane bakunze kugira ibyishimo kurusha bamwe bahorana ibibazo byo kubura ibitotsi, mu gihe abanyurwa iyo bakora imibonano mpuzabitsina na bo bizihirwa kurusha abatajya banyurwa.

Abashyirwa mu cyiciro cy’abanyurwa iyo bakora imibonano mpuzabitsina si abayikora buri mwanya ahubwo ni abishimirana mu gihe cyayo n’uburyo bayikoramo.

Metro itangaza ko umuntu ushaka guhorana akanyamuneza agomba gufata ikiruhuko gihagije, akanakora neza imibonano mpuzabitsina, aho kurwana no gushaka uko umushahara we wiyongera.

Izindi ngingo zishobora gushibukamo akanyamuneza ni nko kuba mu muryango ukomeye kandi wifashije no kubaho neza kw’abo mu muryango wawe ba hafi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba umuntu atuye mu nzu ye cyangwa akodesha, kuba afite umubare runaka w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, nta ruhare bigira mu gutuma agira ibyishimo.

Abantu bakuze ngo burya bagira ibyishimo kurusha abato. Abo iki cyegeranyo kivuga ko bagira ibyishimo byinshi kurusha abandi, ni ababyeyi bafite abana bato.

Icyegeranyo gikomeza kivuga ko abantu bagera mu myaka 30 na 40 nta mwana baragira, baba batananyurwa iyo bari gutera akabariro bitewe n’abo bashakanye, ari bo babaho bababaye cyane.

Abahanga mu by’ubuzima bwa muntu batanga inama wakurikira mu gihe ushaka gusinzira neza zirimo kwiha isaha ihoraho yo kuryama ugomba gukurikiza iminsi yose; gufata iminota 60 yo gutuza udakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga mbere y’uko uryama; kwirinda kunywa inzoga; gufunga telefone no kuyigiza hirya y’uburiri bwawe ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ku manywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza