00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google Play igiye gukora umukwabu kuri porogaramu zifashishwa na ‘Sugar Daddies’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2021 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Google Play iri kuvugurura amabwiriza yayo akumira porogaramu abantu bashakishirizaho abakunzi, hagamijwe kuvanamo izorohereza abagabo bakuze gukundana n’abakobwa bakiri bato bagamije kuryamana ngo babahe amafaranga.

Guhera tariki ya 1 Nzeri uyu mwaka, Google Play ntizemera porogaramu zemerera abantu bakuze bazwi nka ba ‘Sugar Daddies’ gukundana n’abakobwa bakiri bato hagamijwe kuryamana.

Hari hashize igihe bamwe binubira porogaramu zishishikariza iyo migirire, bavuga ko ntaho bitaniye n’uburaya busanzwe nubwo hari igihe bikorwa hatagamijwe kuryamana.

Guhera tariki 22 Mata, Google Play isaba ba nyiri porogaramu ziriho gutanga amakuru yihariye y’abazikoresha n’ibyo bazikoresha.

Mu minsi ishize hari abanyamakuru bakoze icukumbura, babona porogaramu nyinshi muri Play Store zorohereza abasaza gukundana n’abakobwa bato bagamije kwishimisha bakaba amafaranga.

Google Play irashaka guca porogaramu zorohereza abagabo bakuze gutereta abakobwa bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .