00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitega: Yataye umutwe nyuma yo kuryamana n’umugabo akamwishyura ibipapuro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Kanama 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yabaye nk’uta ubwenge nyuma yo gusambana n’umugabo bwacya agasanga yamwishyuye ibipapuro aho kumuha amafaranga.

Uyu mukobwa utunzwe no kwigurisha yabaye nk’uhinduka nk’umurwayi wo mu mutwe ahagana saa Munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kanama 2021 nyuma yo gusanga yatuburiwe n’umugabo bari bararanye.

Ababibonye babwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari yabonye umugabo bemeranya ko bari burarane, akishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Bavuga ko nyuma y’uko uyu mukobwa asanze bamwishyuye impapuro yahise amera nk’umusazi.

Bigirimana Idrissa yagize ati “Mbese kuriya ubonye ari gushakisha moto ngo ajye guhiga uwo mugabo niko natwe twamubonye. Ngo umugabo yaje bararyamana amwemerera ibihumbi 20 Frw. Mu gitondo ni bwo yamutumye izindi Primus, undi mu gihe yari azizanye bahurira mu muryango aramubeshya ngo ku kazi baramushaka byihutirwa ngo amafaranga yayamusigiye munsi y’umusego.”

Bigirimana yakomeje avuga ko uwo mukobwa yahise agenda asanga nta mafaranga ahari ahubwo yahasize ibipapuro bizinze.

Karangwa Vianney utuye muri ako gace we yavuze ko bikwiriye gusigira isomo abishora mu buraya.

Ati “Ahuye n’umurusha imitwe reka yumve. Ubu se bose bagiye bahura n’abagabo bameze kuriya uburaya ntibabucikaho?”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uwo mukobwa yanga kugira icyo atangaza, yurira moto ajya gushakisha uwo mugabo aho bari bahuriye ku wa Kabiri ku mugoroba.

Uyu mukobwa amaze gusanga yatekewe umutwe, yahise atega moto ajya gushaka umugabo bararanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .