Gisagara: Umupfumu wari ubimazemo imyaka 20 yahishuye amayeri bakoresha mu kurya utw’abandi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Habintwali Christophe w’imyaka 47 wari umaze imyaka imyaka 20 ari umupfumu avuga ko nubwo yari yarananiwe kwivurira abo mu rugo rwe bitatumaga yirirwa arya amafaranga y’abandi ababeshya ko abavurira.

Habintwari w’imyaka 47 utuye mu karere ka Gisagara,umurenge wa Gishubi, avuga ko ibyo kuragura yabitangiye mu buryo bwimbitse mu 1998 abirazwe na se wari waratangiye kubimutoza kuva akiri muto.

Mu kiganiro Duhumurizanye gitambuka kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro kigaruka ku buhamya bw’aho Imana yakuye abantu ndetse n’aho ibagejeje mu rugendo rwa gikirisito, yagarutse ku mayeri abapfumu bakoresha barya iby’abandi gusa akaba ashima Imana kuko yabivuyemo akanabatizwa.

Ibikoresho n’amayeri bakoresha mu kurya utw’abandi

Habintwari avuga ko mu kuragura kwe yakoreshaga ikinyuguri, inzogera,impinga, ihembe ry’inzovu, iry’intama ndetse n’ibindi bitandukanye byamufashaga kwereka abakiriya be ko akomeye cyane.

Yagize ati “Ikinyuguri naragifataga nkazunguza harimo amasaka cyangwa utubuto tw’igiti kitwa umukunde. Impamvu nazunguzaga ikinyuguri ni ukugira ngo uje kwivuza mutere ubwoba yumve ko mfite ububasha bukomeye. Bagiraga ubwoba kuko kiba gisakuza, ugakubitaho inzogera ndetse n’akavugirizo maze umuntu ubwoba bukamutaha, agatangira kuvuga ati “Mubyeyi rwose, umfashe.”

Ihembe ry’inzovu n’iryinyaga n’iry’intama , uyu musaza ngo yabikoreshaga mu gusuzuma abarwayi, abakikoresha byose bisobekeranye maze umuntu yabikubita amaso agatangira akavuga ko uwo mupfumu afite ubuhanga buhambaye.

Abajijwe uko yakoresha ibitega mu kuvura, yagize ati “ Ibitega ntibiboneka , mu byukuri ntibibaho uretse kuba bizwi ku izina, Data yari yarambwiye ngo nzajye mbihamagara nshishemo akanya gato nisubize nahinduye ijwi, niko nabigenzaga.”

Avuga ko yari afite amoko atatu y’ibitega, icyo yahamagaraga ngo kivure abagore n’icyavuraga abagabo akagenda ahindura amajwi bitewe n’uwo agiye kuvura uwo ari we.

“ Iyo umugore yabaga aje akifuza ko namuvura nkoresheje ibitega,naragihamagaraga, nkaceceka, nkahita mpindura ijwi nkavuga bya kigore nkavuga imiti uwo murwayi agomba guhabwa mu mazina yayo.”

Hari icyitwaga Rutozirutonderimyugariro cyo cyakoreshwaga mu kuvura abagabo, uyu mupfumu ngo yakoreshaga ijwi riremereye ku buryo umugabo wese yumva ko kizanye umurindi n’imbaraga ndetse hari n’icyo yitaga ko kivura abatwa yitaga ‘Serutwa’ akigana ijwi ryabo.

Yananiwe kuvura abana be barapfa

Umugore wa Habintwari yavuze ko yabyaraye n’umugabo we abana barindwi ariko batatu bakaza gupfa ntiyabasha kubavura akaba ari byo byamuteraga umujinya.

Ati “ Njyewe namubazaga impamvu avura abandi ariko abacu bagapfa ntabinsobanurire, mbese kuri njyewe ntacyo byari bitumariye, nahoraga nifuza icyabivana mu rugo rwacu.”

Habintwari ubwe na we yagize avuga ko nubwo yabaga abona ko kuvura umuntu runaka byanze bitamubuzaga kumwaka amafaranga ubutaha yagaruka akamubwira ko atakize kubera gufata imiti nabi.

Ati “Najya kubona nkabona aragarutse ubwo rero namubwiraga ko imiti atayifashe neza ariko nkamubwira nti, reka nongere nguhe indi miti. Kandi uko namuhinduriraga imiti niko namucaga amafaranga kuko yabaga yantitirije.”

Ikindi yongeyeho ngo nuko hari abagore bazaga kumusaba umuti wo kudakubitwa n’abagabo babo nyamara iwe hahora intambara ashwana n’umugore kuko ayo yakoreraga yose yabaga ari ayo kunywera.

Uko abavugabutumwa batwitse ibyo yakoreshaga byose

Uyu mukecuru utarigeze ashyigikira ko umugabo we akora ubupfumu ngo mu kwezi gushize yagiye mu giterane cy’Abadiventisiti cyaberaga mu Murenge wabo wa Gishubi.

Umugabo we yaje kumusangayo asaba abavugabutumwa ko bajya kumutwikira ibikoresho bye akoresha mu bupfumu kuko amaze kubona ko nta nyungu abikuramo kuko apfusha abana ndetse bikanamuteranya n’abantu.

Ibintu byose babipakiye mu gafuka ngo umugore we amukubise amaso n’agafuka ke ngo yumvise yishimye kuko hari abanyamasengesho bari baratinye kubitwika .

Uyu mupfumu wahise anabatizwa mu itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi avuga afite amahoro kuko na we yageraga aho bikamushobera akabura amaherezo yabyo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza