Gicumbi: Umukecuru w’imyaka 78 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we

Yanditswe na
Kuya 25 Kamena 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Mporwiki Philomene w’imyaka 78 y’amavuko wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 85 witwa Gatarayiha Damascene.

Bivugwa ko uyu mukecuru n’umugabo we bose bari banyoye inzoga, baza gushyamirana, umugore asunika umugabo akubita umutwe hasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mutarama, Mukantibiringirwa Seraphine, yatangarije IGIHE ko uyu musaza yapfuye mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Ati “Niko bimeze koko uwo musaza yari yiriwe ahantu ari kunywa inzoga ariko n’umugore we ari kuzinywera ahandi, noneho umugore aza gutaha mbere, umugabo we aje bagirana amakimbirane bararwana.”

Yongeyeho ko uyu mukecuru yaje gusunika umugabo we agakubita umutwe ku ibuye riri mu mbuga iwabo, ava amaraso menshi, bamujyanye kwa muganga apfira mu nzira.

Yakomeje avuga ko uyu mukecuru n’umugabo we bakundaga kugirana amakimbirane, anashimangira ko babanaga n’abuzukuru babo gusa.

Uyu muyobozi yongeyeho ko uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi, aho afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje, mu gihe nyakwigendera ari bushyingurwe saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza