Gicumbi: Umugore yashavujwe n’umusore wamusambanyirije intama widegembya

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 06:46
Yasuwe :
1 0

Mukeshimana Seraphine wo mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, yavuze ko hari umusore umaze ibyumweru bitatu amusambanyirije intama, akaba yidegembya atarafashwe ngo ahanwe.

Intama ya Mukeshimana yasambanyijwe n’umusore bivugwa ko aba mu nkambi y’impunzi ya Gihembe ariko ngo nta gihano yahawe.

Inkuru dukesha Tv1 ivuga ko mu ntangiriro za Gicurasi 2018 uwo musore yavuzweho gusambanya intama ahita aburirwa irengero.

Ku wa 21 Gicurasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gihembe, Mwine Ronard, yemeje ko Mukeshimana wasambanyirijwe intama yahawe n’umuryango w’uwo musore amafaranga ibihumbi 40 ngo agure indi naho ngo umusore yaracitse.

Ati “Yahawe amafaranga yo kugura indi ntama, umusore wasambanyije intama we twaramubuze ngo ashyikirizwe ubutabera.”

Mukeshimana ahakana ko yahawe aya mafaranga, ati “Nta mafaranga bampaye kandi uwo musore wansambanyirije intama arahari ndamubona buri gihe nabibwira ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Irankijije Nduwayo, yatangarije IGIHE ko nta gihamya gihari cy’uko uyu musore yasambanyije iyi ntama.

Yagize ati"Umukecuru yagiye ku buyobozi bw’akagari ababwira ko hari umusore wo mu nkambi wamusambanyirije intama ariko nta gihamya gifatika kandi nta na gihamya mfite ko ariya mafaranga abo mu muryango we bayahaye uriya mukecuru. Babaye baratanze ayo mafaranga cyaba ari gihamya gifatika.’’

Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gukurikirana iki kibazo, haboneka ibimenyetso by’uko uyu musore yasambanyije itungo akaba yashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Uyu musore naramuka afashwe agashyikirizwa ubutabera, icyaha cyo gusambanya itungo kikamuhama, azahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri nk’uko ingingo ya 186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibiteganya.

Mukeshimana Seraphine ushinja umusore kumusambanyiriza intama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza