Film z’urukozasoni zishobora kuba nyirabayazana ya gatanya ku bashakanye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2016 saa 12:56
Yasuwe :
0 1

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kureba film z’urukozasoni cyane ku bashakanye bakiri bato, bishobora gutuma batandukana, ibi ngo bigaterwa n’uko umwe aba atanyurwa cyangwa adaha umwanya uhagije uwo babana.

Iyo film z’urukozasoni ‘pornographie’ zirebwa cyane n’umwe mu bashakanye biba intandaro ya gatanya,cyane ku bashakanye bakiri bato ugerenyije n’abamaze igihe kirekire bashakanye.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bugaragaza ko ingo ziri hagati y’esheshatu na 11% zatandukanye kubera ko umwe mu bashakanye areba film z’urukozasoni.

Inkuru dukesha urubuga rwa ‘top sante’ ivuga ko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oklahama muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bifashishije imibare y’itsinda ryakoze ubushakashatsi ku mibanire y’abantu rikusanya amakuru ku banyamerika bakuze babarirwa mu bihumbi.

Abakoreweho ubushakashatsi babajijwe inshuro eshatu hagati ya 2006-2010, 2008-2012 na 2010-2014,ku buryo bareba film z’urukozasoni n’uburyo babanye nk’abashakanye.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko abashakanye bakiri bato bareba filime z’urukozasoni zabagizeho ingaruka haba ku bukungu bwabo, imibanire ndetse n’iterambere, biza kubaviramo gutandukana ku kigereranyo kiri hagati ya 6 na 11%.

Imibare igaragaza ko gatanya ziyongera inshuro ziri hagati y’esheshatu na 16 ku bagore bareba izi film muri Amerika, nk’uko bitangazwa na Samuel Perry, umwarimu wungirije akaba ari na we wari uyoboye abakoze ubu bushakashatsi muri iyi kaminuza.

Yagize ati « Twabonye ko kureba film z’urukozasoni bishobora kugira ingaruka ku busugire no gushinga imizi k’ubuzima bw’abashakanye. »

Nk’uko bakomeza babivuga, kureba film z’urukozasoni bigira ingaruka cyane ku bagore kuruta uko bizigira ku bagabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza