Ibi Loffredo yabikoreye muri Espagne aho kwihinduza izuru byemewe, uretse ibyo yanakase igice cy’ururimi rwe, isura na yo ayuzuza ibishushanyo bituma agira isura itandukanye n’iyo yari afite.
Ubwo yari abajijwe kuri izi mpinduka yakoze ku mubiri we, ntiyavuze igihe yagiriye icyo gitekerezo ndetse n’igihe yagishyiriye mu bikorwa cyangwa uwabimufashijemo, gusa yavuze ko ubu bisigaye bimugora kuvuga neza nyuma yo kwibagisha umunwa wo hejuru.
Loffredo kandi yavuze ko uretse ibi yakoze anateganya guhuraho uruhu rwe akarusimbuza ibyuma, ndetse agahindura n’amaguru, amaboko, intoki ndetse n’igice cy’inyuma ku mutwe we.
Yavuze kandi ko n’ubwo afite iyi sura isa n’ikanganye bitamubuza gukurura abo badahuje igitsina.
Mu 2017 Anthony Loffredo, yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cya Midi Libre, ko kuva akiri umwana yahoze arota ibyo guhindura imimerere y’umubiri w’umuntu.
Amafoto agaragaza uko uyu musore yagiye ahindura umubiri we




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!