Ese telefone zigezweho zaba zangiza imitekerereze y’urubyiruko?

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 15 Gashyantare 2018 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Mu gitabo ‘iGen’ cyanditswe na Jean Twenge, impuguke mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya San Diego State, agaragaza ibyavuye mu igenzura ryakorewe ku rubyiruko n’uko rukoresha imbuga nkoranyambaga.

Jean Twenge abinyujije muri iki gitabo yagaragaje ko urubyiruko rwavutse nyuma ya 1995 rufite ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, akabihuza n’uko igihe cyabo kinini bakimara bari gukoresha telefone cyangwa mudasobwa.

Igenzura rishya rya Twenge ryerekana ko urubyiruko rumara isaha imwe cyangwa ebyiri ku mbuga nkoranyambaga rutagira ibyishimo mu mibereho yarwo ugereranyije n’urumara isaha imwe cyangwa ebyiri ruganira n’inshuti n’abavandimwe.

Abana b’Abanyamerika ibihumbi n’ibihumbi bakoreweho iri genzura, 13% by’abiga kuva mu mwaka w’amashuri wa munani kugeza mu wa cumi bamara isaha imwe kugeza kuri ebyiri mu cyumweru bari ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batishimye.

Gusa mu bana biga mu mwaka wa 12, byagaragaye ko abatajya bakoresha telefone babura ibyishimo kurusha abajyaho nibura inshuro imwe mu cyumweru.

Mu ikusanyamakuru rikorwa buri mwaka, umubare w’abasoma ibitabo nibura ku munsi wagabanutseho kuva kuri 60% mu 1980 kugera kuri 16% mu 2015.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu bushakashatsi busohotse nyuma y’ibyumweru bibiri hari abaherwe babiri basabye uruganda rwa Apple gukora ibishoboka byose ngo rufashe abakiri bato kutabatwa na iPhone.

Icyakora bamwe banenze igenzura rya Jean Marie Twenge w’imyaka 46 bavuga ko yifashisha imibare agakabya cyangwa akoroshya ikibazo kandi gikomeye.

Bavuga ko ashaka kwifashisha imibare mu bintu itagenewe gukora cyangwa aho idashobora gutanga igisubizo.

Inyigo zitandukanye zagaragaje ko gukoresha telefone igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza