Kwamamaza

Ese ni ihame ko buri gihe kuri "Asomusiyo” hagwa imvura?

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 18:33' na Rabbi Malo Umucunguzi


Kuva mu myaka myinshi ishize, yaba mu bemera Bikira Maria cyangwa abatamwemera, hari benshi bahuriza ku mvugo ko buri tariki 15 Kanama ubwo haba hizihizwa umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maria (Asomusiyo) ku bemera Gatolika, ko iteka hagwa imvura.

Ni ibintu benshi bahamya ko bibaho nubwo mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere bitarabonerwa ubusobanuro bwihariye.

Ubwo iyi mvura yatangiraga kugwa kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama, bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari ibintu bimaze kuba ihame, nubwo uyu munsi usa n’uba mu bihe by’izuba rikomeye ry’impeshyi ariko imvura ikarigwamo.

Mukundente J Bernard ‏ yagize ati “Imvura ya Assomption ndabona iguye hano i Kigali, bibaye ihame ko ku munsi nk’uyu imvura igomba kujya igwa yari yarabuze. Aho uri iri kugwa?”

Vincent Ntaganira we yunzemo ati ‘‘Umunsi mwiza wa Asomption ku banyagatolika bose. Imana ishimwe Umubyeyi Bikira Mariya yongeye kutwiyereka mu kimenyetso cy’imvura.”

Abihayimana babivugaho iki?

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege, yabwiye IGIHE ko iyo abakristu babibonye bashima Imana, nubwo nta gihamya irashimangira ko iteka ku munsi nk’uyu hagwa imvura.

Ati "Ibyo ngibyo rero, abakirisitu bashima Imana igihe cyose babonye icyo ibahaye kandi bagikeneye. Twese iyo bibaye turishima,cyane ko iba iguye tuyitegereje. Kuba bihuza n’umunsi wa Bikira Mariya, buri gihe imvura ikagwa, ni ibintu dushimira Imana ariko kuvuga ko buri gihe ariko bizahora ngira ngo ntabwo byaba ari byo."

Apotre Masasu usengera mu itorero Restoration Church ridaha Bikira Maria agaciro nk’ako Abanyagatolika bamuha, avuga ko kuwa 15 Kanama atari bwo bwonyine imvura iba iguye mu mpeshyi ku buryo atabifata nk’ibidasanzwe.

Ati “Bibiliya niyo nshingiraho mu kwemera kwanjye, ntabwo inyemererera icyo kintu. Niba bihura ni nk’imbonekarimwe, kuko ntabwo mfite uburenganzira bwo kuvuga ibyo itambwira. Ntabwo inyemerera kuvuga ko Asomusiyo iriho, ntinyemera kwemeza yuko imvura ihura na Asomusiyo.”

Yakomeje agira ati “Ariko si igitangaza. I Bugande iyi minsi uhereye uku kwezi gutangira, hari imvura ihera mu kwezi kwa munani, hari n’imvura itangira no mu kwa cyenda rwose, no mu kwa karindwi tariki 25 igihe nari ndi mu masengesho, yaraguye umunsi umwe.”

Iyi mvura yari yagaragaye mu bipimo by’iteganyagihe

Umuyobozi ushinzwe iby’iteganyagihe mu kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Twahirwa Anthony yavuze ko bo babara imvura bakurikije uko yikora, ku buryo mu bijyanye n’ubumenyi ntaho babihuriza na Bikira Maria.

Ati “Kugira ngo imvura igwe bituruka ku miyaga iba yatuzaniye ubuhehere bw’umwuka, bikaza gutanga imvura. Ibyo guhurirana na Bikira Maria asubira mu ijuru usanga kubihuza bitoroshye. Twebwe twemera ko ikirere gihinduka akaba aricyo gitanga imvura.”

"Usibye muri aya matariki, na mbere yaho twagize imvura hirya no hino mu gihugu, biza kuba amahire igwa kuri wa munsi nyine. Bijya bibaho bigahura n’iyo minsi y’Abanyagatulika y’umwihariko."

Imvura yaguye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu yanageze mu bice bitandukanye by’Isi, kuva muri Amerika ya Ruguru, muri Brasil ahari kubera imikino Olempiki kugeza no mu Buyapani muri Aziya y’Amajyepfo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved