00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dubai: Hatashywe piscine ndende kurusha izindi ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kuba ari yo yari ifite agahigo ko kugira inyubako ya mbere ndende ku Isi, Dubai hongeye guca akandi ko kugira piscine ya mbere ndende ku Isi ubwo hafungurwaga iya metero 60 z’ubujyakuzimu igahigika kuri uwo mwanya iya metero 45 yo muri Pologne.

Iyi piscine nshya yahawe izina rya Deep Dive Dubai yuzuzwa na litiro zigera kuri miliyoni 14 z’amazi y’urubogobogo, umubyimba wayo ukubye inshuro esheshatu uwa piscine zifashishwa mu mikino ya Olempike ndetse igakuba kane mu bunini indi nini iyo ari yo yose ku Isi.

Igitabo Guiness des Records cyandikwamo abaciye uduhigo ku Isi, ku wa 27 Kamena ni bwo cyageneye Deep Dive Dubai igihembo cyo kuba ubu ari yo piscine ya mbere ndende ku Isi. Kugeza ubu, abantu bahawe ubutumire ni bo bemerewe kogera muri iyo piscine ariko biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ababyifuza bose bazaba bakomorewe bakaba bayikoresha.

Igikomangoma cya Dubai, Sheikh Hamdan bin Mohhamed bin Rashid Al Maktoum, uzwiho kumenya koga cyane no kwibira mu mazi, ari mu bantu ba mbere na mbere baganuye iyi piscine maze nyuma aza gusangiza abantu ibihe yahagiriye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Deep Dive Dubai ifite abakozi batanga amasomo ku bifuza kumenya koga ndetse n’abasanzwe babizi ndetse hari n’abakozi bashinzwe gutembereza abashyitsi baba bifuje kuhasohokera.

Iyi piscine ifatwa nk’umujyi wo munsi y’inyanja ikikijwe na camera 56 zigamije gufata amashusho mu rwego rwo gucunga umutekano no kwizera ko abantu bayikoresha bose bameze neza, inafite icyumba cyabugenewe gishobora kwakira abantu 12 bakwitabwaho mu gihe baba bagiriye ikibazo mu mazi.

Umuyobozi mukuru wa Deep Dive Dubai, Jarrod Jablonski, yabwiye CNN ko kubera ibintu byinshi ifite idakwiye kwitwa piscine gusa kuko ari ikintu kiri ku rundi rwego.

Ati "Mu Isi hari piscine ndende nke cyane ariko iyi yo irahebuje, si ukuba ari ndende cyangwa nini gusa ahubwo n’umujyi irimo uyishyira ku rundi rwego. Hari ibintu byinshi, ntibiciye mu mucyo kuyita piscine gusa."

Nyuma yo gukoresha iyi piscine ntiwemerewe gusura Burj Khalifa, inyubako ndende ku isi iri muri Dubai.

Hari ubwo abantu benshi bafite inzozi zo kujya kuryohereza ubuzima muri iyo piscine ya mbere ku isi bahita baniyumvamo gahunda yo gusura inyubako ya mbere ku isi, "Burj Khalifa" na yo iherereye mu mujyi wa Dubai, icyakora ibi ntibyemewe ko wava muri Deep Dive Dubai ngo uhite usura iyo nyubako mbere y’amasaha 18 kuko biteganyijwe ko nibura uwakoresheje iyi piscine agomba kubanza gutegereza hagati y’amasaha 18 na 25 kugira ngo abashe kujya mu nyubako irengeje metero 300 z’uburebure.

Mu rwego rwo gufasha abahasohokera, Deep Dive Dubai yashyize ku rubuga rwayo inyandiko imenyesha abakiliya bayo uburebure bwa Burj Khalifa hagamijwe kubibutsa kwirinda gusura iyo nyubako mbere y’igihe cyagenwe umuntu avuye kwibira mu mazi gusa ariko ngo nta byago biri mu kuba wabanza gusura Burj Khalifa ukaza kujya muri piscine nyuma.

Deep Dive Dubai ni yo piscine ndende ku Isi, aho ifite metero 60 z'ubujyakuzimu
Uko igice cyo hanze ya Deep Dive Dubai giteye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .