00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Dripstick’, agakoresho kanyunyuza amasohoro nyuma y’imibonano mpuzabitsina kaciye ibintu kuri TikTok

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 Kamena 2021 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Ubu ntibikiri ngombwa ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina idakingiye, umugore yirukira mu bwiherero kwihanagura amasohoro yasigaye mu gitsina, kuko abanyamerika babyoroheje.

Hashize iminsi ku rubuga rwa TikTok hacicikana amashusho y’agakoresho gashya kiswe ‘Dripstick’. Ukarebye neza usanga ari igodora cyangwa se eponge, hasi ifite akantu k’agati gato ihambiriyeho.

Kakozwe na sosiyete y’Abanyamerika ikizamuka, kakaba gashyirwa mu gitsina cy’umugore kagakogota amasohoro yasigayemo mu gihe bamaze gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo. Amashusho yashyizwe kuri TikTok agaragaza imikorere ya DripStick, yarebwe n’abantu basaga miliyoni 14 mu masaha make yari amaze kuri TikTok.

Aka gakoresho kashimwe mu gufasha mu isuku yihuse mu gihe abantu bamaze gutera akabariro,. Icyakora bikomeje kwibazwa niba nyuma yo gutanga ubwo bufasha nta bindi byago gashobora guteza mu myanya y’ibanga y’uwagakoresheje.

Frances Tang, washinze akanaba umuyobozi mukuru wa Awkward Essentials, sosiyete ifasha abantu mu isuku bwite no gukemura ibibazo rusange bahura na byo, yavuze ko ako gakoresho gakozwe mu buryo bwizewe kandi nta bibazo gashobora guteza kuko na we agakoresha.

Mu mashusho yashyizwe kuri TikTok yagize ati “Nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ugashyira mu gitsinagore wabishaka ukagakaraga cyangwa ukajyana hasi ubundi ukakavanamo kagakamuramo ibyari muri uwo muyoboro byose.”

Tang yavuze ko yajyaga abangamirwa cyane n’ingendo zo kuva mu buriri agana mu bwwogero nyuma yo kumara gutera akabariro n’umugabo .

Ati “Nkunda umugabo wanjye ariko ingendo za nyuma yo gutera akabariro zanzongaga. Nyuma y’uko arangije nasohokaga mu buriri meze nk’igini, nkagenda ngana mu bwogero ngerageza kwihanagura ayo matembabuzi aba ashoka ubudakama.”

Ubwo ikinyamakuru 20 Minutes cyaganirizaga umwe mu baganga bavura indwara z’abagore, Dr. Aude Du Passage, kimubaza niba iby’ako gakoresho ari ingenzi, yasubije agira ati “Kubera iki katakoreshwa? Gashobora gufasha igihe abantu bashaka kongera gukora iyo mirimo kandi badashaka kwanduza imyenda yabo. Niba koko gakoze mu buryo bwa kiganga, gakoreshwa inshuro imwe kakajugunywa, nta kibazo cyihariye nkabonamo cyangwa se ibyago byo guteza infections”.

Dr. Du Passage yibukije abamaze gushyirwa igorora na Dripstick ko nubwo kabafasha mu isuku ya vuba ariko kadashobora kubuza umuntu gusama imburagihe cyangwa se kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Inzobere mu buzima zagaragaje ko nta ngaruka zo gukoresha aka gakoresho
Abakoze aka gakoresho bavuga ko kanyunyuza amasohoro mu gitsina cy'umugore, bikamufasha mu isuku akimara gukora imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .