00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore impamvu ukwiye kwita ku nshuti yawe magara

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Abatari bake mu buzima banezezwa no kugira inshuti magara mu buzima bwabo; umuntu mushobora kubitsanya amabanga, uwo ushobora kwiyambaza wisanze mu rusobe rw’ibibazo ndetse unahora witeguye ko musangira ibibi n’ibyiza.

Abantu b’inshuti magara kandi usanga bakunda kwitana utuzina tw’utubyiniriro baziranyeho, cyangwa se ugasanga bakunda guhana impano zitandukanye.

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ibikorwa n’ubushakashatsi ku buvuzi, ‘Mayo Clinic’, kivuga ko inshuti magara zifasha abazifite guca mu bibazo by’ihungabana nka gatanya, uburwayi bukomeye, gutakaza akazi cyangwa kubura uwo umuntu akunda.

Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko “Inshuti itera umuntu imbaraga zo guhindura cyangwa se kwigobotora ubuzima bushaririye n’imico mibi aba ari gucamo, nko kumufasha kugabanya cyangwa kureka kunywa ibisindisha mu gihe byamaze kumuhindura imbata, ndetse inshuti nk’iyo ntinanirwa kukubyutsa igihe cyose uguye.”

Urubuga Well+Good rutangaza ko abahanga mu bumenyi bw’imitekerereze ya muntu bahamya ko kugira inshuti magara ari ikintu cy’ingenzi mu buzima ndetse ko kubona cyangwa kugira umuntu inshuti yawe magara atari ikintu cyoroshye.

Dr. Marisa Franco ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu n’ubuzima bwo mu mutwe, akanaba inzobere mu mibanire hagati y’inshuti, avuga ko kugira nibura inshuti imwe, yaba isanzwe cyangwa magara, bigufasha kurwanya ubwigunge no guhora wumva uri wenyine.

Yagize ati “Kugira inshuti magara nziza bishobora kuba ingirakamaro ku buzima bwo mu mutwe ndetse no kugira inshuti zifite imitekerereze itandukanye na byo bishobora kugira inyungu.”

Akomeza avuga ko akunze kubazwa umubare w’inshuti umuntu yagakwiye kuba afite, ariko ashimangira ko atari cyo cy’ingenzi cyane ahubwo imyitwarire yazo ari cyo gihebuje ibindi kuba ingenzi, ku buryo n’iyo yaba inshuti imwe ariko nzima byakugirira akamaro.

Mu gitabo ‘Best Friend Forever’ cya Dr. Marisa Franco, avuga ko umuntu w’inshuti magara ari uwo mubasha kuganira mu buryo bworoshye bitagoranye, uwo mufitanye ubwumvane bwisumbuye ndetse munabasha kubwizanya ukuri.

Ese umukunzi wawe yakubera inshuti magara?

Dr. Franco avuga ko inshuti magara ya nyayo ari imwe izaza isubiza icyo abantu bakunze kwibaza kigira kiti “Ni inde uzaba uhari igihe cyose mukeneye?”

Avuga ko inshuti zo mu kazi, izo musohokana, izikugira inama zose ari ingenzi ariko by’umwihariko ya nshuti wiyambaza mu gihe bigukomeranye ari yo ya nyayo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umukunzi wawe ari inshuti magara yawe bituma ibyishimo byawe mu rukundo byikuba kabiri kurusha uko byamera umukunzi wawe aramutse atari inshuti magara yawe, nk’uko bishimangirwa na Dr. Franco, nubwo anavuga ko bidasobanuye ko umukunzi wawe ari yo nshuti yonyine ugomba kugira.

Kuri iyi ngingo kandi, Dr. Irene Levine na we ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu, avuga ko kugira umukunzi wawe wenyine nk’inshuti magara bidahagije kuko hari ibintu uba ushobora kuganiriza inshuti zawe zindi ariko bitakorohera kuganiriza umukunzi wawe.

Inshuti magara ni ingenzi mu buzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .