00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danemark: Huzuye inzu yubakishijwe umucanga ihiga izindi mu burebure ku isi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Muri Danemark hamaze kuzura inzu yubakishijwe umucanga n’ibumba ya mbere ndende ku Isi ifite metero 21,16 z’ubuhagarike, ikaba isumbaho metero eshatu iyari iri ku mwanya mbere yubatswe mu Budage mu 2019 kuko yo yari ifite metero 17,66.

Iyi nzu yubakishijwe toni 4.860 z’umucanga mu gace ka Blokhus gaherereye mu kirwa cya Jutland mu Majyaruguru ya Danemark.

Yubaswe n’umunyabugeni w’umuhanga ukomoka mu Budage, Wilfred Stijger, afatanyije n’abandi 30 bazobereye mu gukora ibibumbano byo mu mucanga.

Kugira ngo ikomere kurushaho mu mucanga harimo 10% by’ibumba kandi yubatswe mu buryo bwa Pyramid kugira ngo itazahirima vuba, iriho imitako itandukanye ndetse ku gasongero kayo hariho igishushanyo cya Coronavirusi.

Wilfred Stijger avuga ko icyorezo cya Coronavirusi ari cyo cyatumye agira igitekerezo cyo kubaka iyi nzu, ndetse impamvu yahisemo kuyambika igisa n’ikamba ari ukubera ko yashakaga kwerekana ubuhangange ifite, kuko yayoboye abatuye isi kuva yatangira gukwirakwira hirya no hino mu mwaka wa 2020.

Yagize ati “Iyoboye ubuzima bwacu ahantu hose. Ikubwira icyo gukora, ikakubwira kujya kure y’umuryango wawe, ikakubuza kujya ahantu heza ndetse ikakubuza no gukora akazi kawe, ikakubwira kuguma mu rugo.”

Biteganyijwe ko ishobora kugeza muri Gashyantare cyangwa Werurwe umwaka utaha wa 2022 igihagaze nk’uko urubuga 7 sur 7 rubitangaza.

Abatuye muri Blokhus bakunze gukora izi nzu mu mucanga ndetse buri mpeshyi haba iserukiramuco ryazo.

Iyi nzu izandikwa mu gitabo cy’ibintu byaciye uduhigo ku Isi, ’Guinness de Records, nk’uko byemejwe n’umugenzuzi wayo.

Hejuru ku gasongero hariho ishusho ya Coronavirus
Iyari ndende yo muri ubu bwoko ni iyari yubatswe mu Budage yari ifite metero 17,66 z'ubuhagarike
Iriho imitako itandukanye ikaba yubakishije toni 4.860 by'umucanga birimo 10% by'ibumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .