00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Colombia: Yatawe muri yombi ari kuri alitari ku munsi w’ubukwe bwe (Video)

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 20 Kanama 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ine ahigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano, Luis Daniel Santana Hernàndez, umunyamabanga nshingwabikorwa wa ‘Clan del Golfo’ ufatwa nk’umuryango w’agatsiko k’abanyabyaha bahangayikishije kurusha abandi muri Colombia, yatawe muri yombi ubwo yari mu birori by’ubukwe bwe mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bogotà.

Colombia ni kimwe mu bihugu bifite amateka maremare mu bikorerwamo ibikorwa byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ku buryo nta munsi wijyana hatabaye ibikorwa byo gucengana cyangwa guhangana hagati y’abapolisi n’abakunze kuba bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko kugera ku rwego biba ngombwa ko hitabazwa n’igisirikare.

Kuri uyu wa 19 Kanama ni bwo mu binyamakuru bitandukanye muri Colombia hagaragaye amashusho y’ifatwa rya Luis Daniel Santana Hernàndez usanzwe uzwi ku izina rya ‘Machete’.

Byagaragaraga ko yateguye ubukwe bwe mu buryo busanzwe nubwo yashakishwaga n’inzego z’umutekano kuva muri 2017 kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ubwo uyu mugabo yiteguraga gutambuka agana ku ruhimbi ngo hakorwe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Uramita Antoquia, hahise hinjira itsinda ry’Abapolisi baherekejwe n’abasirikare bahagarika ibyo birori ndetse bata muri yombi Machete wanashushe nk’umwenyura akibabona ndetse akanafatwa mu buryo bugaragara ko bworoshye kuko atarwanyije abari baje kumufata.

Mu mashusho yafashwe na Camera z’ubushinjacyaha, hagaragaramo umubyeyi bivugwa ko ari nyina wa Machete, aho yageragezaga gutakamba ngo bareke ibirori by’umuhungu we bikomeze ariko ntibigire icyo bitanga.

Ku rundi ruhande ho byagaragaraga ko abagize imiryango y’abageni bivovotaga cyane ndetse bakanatuka abo bapolisi batumye badakomeza kuryoherwa n’ibirori byabo.

Uyu mugabo watawe muri yombi ngo yari amaze imyaka irenga 10 mu bikorwa bifitanye isano n’ikoreshwa hamwe n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu gatsiko ka Clan del Golfo ariko ngo yakomezaga kwihishahisha mu bice by’icyaro ku buryo bitigeze byorohera na gato inzego z’umutekano zabaga zifuza kumuta muri yombi.

Inzego z’umutekano muri icyo gihugu zavuze ko igihe cyiza cyo kumuta muri yombi cyari icyo kuko atajyaga agaragara mu bice by’umujyi kandi bitabaga byoroshye kumenya agace k’icyaro yihishemo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .