Canada: Umugabo wamaze isaha irenga atwirikiwe n’inzuki yaciye agahigo ku Isi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’umunya-Canada wamaze isaha imwe n’umunota umwe azengurutswe n’inzuki zisaga ibihumbi 100, yaciye agahigo ko kuba ari we wa mbere umaze icyo gihe cyose kuko uwari usanzwe yamaze iminota 53 n’amasegonda 34.

Amashusho agaragaramo uyu mugabo yuzuweho n’inzuki azagaragara muri filime yiswe Blood honey iri hafi gushyirwa ahagaragara.

Ikinyamakuru 7sur7 cyanditse ko mu gufata amashusho y’iyo filime, Juan Carlos Noguez Ortiz umukozi w’ikigo gikora ubworozi bw’inzuki cyitwa Dickey Bee Honey Farm yaciye agahigo ku Isi kuko inzuki ibihumbi 100 zamwihumbitseho zikamumaraho iminota 61 ntacyo araba.

Aka gahigo yaciye kari gafitwe n’umushinwa Ruan Lingmin kuva mu 2014 kuko ariwe wari warabashije kumara iminota 53 n’amasegonda 34 inzuki nyinshi zimwihumbitseho.

Peter Dickey, umuyobozi w’ikigo cyorora inzuki yagize ati “Twazanye inzuk ibihumbi 100 nizo nzuki nyinshi twakoresheje kandi twazanye izizewe ko ari inkazi kugira ngo duhamye koko ko zizi guhangana.”

Uyu mugabo Juan Carlos Noguez Ortiz nubwo yaciye aka gahigo yatangaje ko mbere yari yarakoze imyitozo inshuro ebyiri kugira ngo agaragarize abantu ko badakwiriye gutinya inzuki, gusa yanahishuye ko zamurumye ku bwinshi ariko akihangana.

Reba agace gato ka film Blood Honey

Uyu mugabo asanzwe akora mu kigo gikora ubworozi bw'inzuki
Uyu mugabo yavuze ko nubwo hari inzuki zamuriye ariko yashakaga kwereka abantu ko batagomba gutinya inzuki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza