Canada: Bategetswe gutandukana nyuma y’imyaka 62 bamaze bashakanye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Kanama 2016 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Canada w’imyaka 83 y’amavuko n’ umugore ufite 81 bamaze amezi umunani batandukanyijwe, ku buryo byabateye agahinda gakomeye kugeza ubwo bahura bose bagasesa amarira.

Wolfram Gottschalk n’umugore we Anita bamaranye imyaka 62 bashakanye, umugabo aba mu kigo kimwitaho ku bijyanye n’ubuzima nyuma yo kurwara indwara ya kanseri nkuko The Independent dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Gottschalk yajyanywe muri icyo kigo giherereye ahitwa i Surrey mu ntara ya Colombie-Britannique muri Canada. Umugore na we atuye ahitwa i Morgan Heights aho akoresha iminota 30 kugira ngo agere aho umugabo we aba.

Ubwo burwayi bwatumye Gottschalk ajyanwa muri icyo kigo muri Mutarama 2016, nyuma yuko abaganga bamutegetse ko atagomba gusubira mu rugo, kuko yagombaga kwitabwaho mu buryo budasanzwe.

Uko gutandukana kwabateye agahinda gakomeye nkuko mwuzukuru wabo Ashley Bartyik aherutse kubitangaza akoresheje amafoto yabafotoye ubwo bahuraga. Ayo mafoto yayashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, aho yavuze ko ari yo mafoto ya mbere yafotoye amuteye agahinda.

Ati “Buri gihe iyo babonanye bararira, maze bikanshengura umutima.”

Abashinzwe ubuzima mu kigo cya Fraser Health, Gottschalk abamo bavuze ko barimo gukora ibishoboka byose ngo asange umugore we aho atuye, umuryango wo ukaba ufite impungenge ko bashobora gupfa batagize ayo mahirwe.

Wolfram Gottschalk n’umugore we Anita bamaranye imyaka 62 bashakanye bategetswe gutandukana, iyo bahuye bararira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza