00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Califonia: Hatoraguwe ikofi yari imaze imyaka 46 itakaye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Kamena 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu Mujyi wa Ventura muri Leta ya California, yasubijwe ikofi yari amaze imyaka 46 abuze, yatoraguwe mu buvumo.

Iyi kofi yatoraguwe n’umukozi wari uri mu bikorwa byo kuvugurura iyi nyubako, icyaberetse ko yari imaze iyi myaka yose yarabuze ni amatike yatanzwe mu 1973 n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwarangiye mu 1976.

Yabonetse mu nzu yitwa Majestic Ventura Theater. Nyiri iyi nyubako akimara kuyibona yashyize itangazo ku mbuga nkoranyambaga, abaza niba haba hari umuntu uzi umuntu witwa Collen Distin cyangwa we abibonye yaza gufata ikofi ye yatoraguwe.

Distin yaje kubona itangazo, ku wa Gatanu ajya kuyifata avuga ko yayibuze mu myaka myinsi ishize ubwo yari yagiye kureba ikinamico muri iyi nzu.

Yavuze kandi ko anejejwe no kongera kuyibona nyuma y’igihe kirerekire ndetse ko yanyuzwe n’uburyo bamushakishije kugira ngo abashe kuyihabwa.

Collen Distin yasubijwe ikofi yataye mu myaka 46 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .