00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byacitse kuri Twitter mu gisa nko guterana ubuse mu igereranya ry’ibyiza by’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2021 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Ibiganiro byaryoshye kuri Twitter! Iteranamagambo ryabaye ryose nyuma y’inkundura yatangijwe yo guterana ubuse hagati y’Abanya- Uganda n’Abanyarwanda bose ku ruhande rwabo baragaragaza ibyiza buri gihugu gifite kurusha ikindi.

Ni ibiganiro byatangijwe mu cyiswe #UgandavsRwanda aho kuri Twitter abayikoresha bagenda bashyiraho ubutumwa butandukanye bagaragaza icyo buri gihugu kirusha ikindi.

Nk’Abanyarwanda bagaragaza ukuntu mu Rwanda haba abakobwa beza kurusha Uganda, mu Rwanda hari Convention Center and Radisson Blu bo bakaba nta nzu imeze nkayo bafite. Hari uko bambara udupfukamunwa ariko bigaherekezwa n’amafoto atangaje, aba slay queens ba Uganda babagize abakecuru n’ibindi ku buryo umuntu wakurikiye hari aho ari kugera agaseka agahwera.

Ibi byose ariko biri gukorwa mu gutebya no gutera ubuse kuko ukurikije amafoto ari guherekeza ubutumwa bwa buri wese bigaragaza ko ari ibyatangijwe mu rwego rwo kwisekera no kuryoshya ibiganiro gusa.

Hari nk’uwitwa Igendere, wanditse agira ati “Ifoto ubona gake y’umugabo w’Umugande yambaye isokoreki y’umugore we.” Aya magambo yari aherekeje ifoto iriho umugabo wambaye isokoreki y’abagore.

Undi yifashishije ifoto y’umunyeshuri usa nk’aho ari mu kizamini ariko icyunzwe cyamurenze, arangije avuga ko ari iy’Umugande wananiwe ijambo na rimwe ryo mu Gifaransa kandi yemerewe miliyoni y’idorali.

Hari n’uwashyizeho ifoto y’abantu babiri barimo uwambaye icyuma ku mazuru n’undi wambaye agakingirizo ku munwa avuga ko ari two dupfukamunwa Abagande Bambara.

Shaddy Boo we yashyize ifoto ye kuri Twitter ari kumva umuziki muri ecouteur za silent disco n’iy’undi mugabo wambaye ecouteur ariko zisa nk’izicometse ahantu bamena umwanda arangije avuga ko umuziki ari kumva ari uwo mu Rwanda mu gihe uwo mugabo yumvaga [uva mu myanda] ari wo wo muri Uganda.

Uwiyise Umunyarwanda yanditse we avuga ati “Iyo bigeze kuri Uganda imvugo y’uko abirabura ari beza ntabwo iba ari yo.”

Abagande na bo ntabwo batanzwe, uwitwa Twin Bryn yashyize ku rukuta rwe amashusho ya Super Manager ari kuvuga Icyongereza cye gikunze gusetsa benshi avuga ko ari umwarimu wo mu Rwanda wigisha Icyongereza.

Hari undi wanditse ati “Ese mu Rwanda haba abahanzi, ko ntarabona ibikombe mpuzamahanga byahatashye?”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .