00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere impyiko y’ingurube yakoze mu mubiri w’umuntu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko impyiko y’ingurube ishobora gukora mu mubiri w’umuntu, ikaba yasimbuzwa iyangiritse nk’uko umurwayi asanzwe ahabwa iy’undi muntu.

Ni nyuma y’inyigo yamaze amasaha 54, abo baganga bakoresha impyiko y’ingurube ku murwayi wari muri koma ubwonko budakora neza. Ntabwo bayinjije mu mubiri ahubwo bayimwegereje maze bahuza imitsi yayo n’iye maze babona ihise itangira kuyungurura amaraso inasohora imyanda nk’ibisanzwe.

Dr Robert Montgomery wari uyoboye itsinda ry’abo baganga bakorera mu Bitaro bya NYU Langone Health biri i New York, yagize ati “[Impyiko] yakoze neza bisanzwe. Ntabwo yahise yanga gukora nk’uko byari byaduteye impungenge.”

Nubwo ingurube igaragaza amahirwe menshi y’uko ibice by’umubiri wayo byakoreshwa mu w’umuntu ntibiteze ikibazo, igira molecule yitwa “alpha-gal” ishobora kugira ingaruka ku budahangarwa bw’umuntu.

Ingurube yakoreshejwe muri iyo nyigo yo iri mu ziswe “Galsafe pigs” zidafite iyo molecule, zikorwa n’Ikigo Revivicor giherereye muri Leta ya Virginie. Ni ishami rya United Therapeutics Corporation.

Mu mwaka ushize ni bwo Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa muri icyo gihugu cyemeje ko zishobora kwifashwa mu buvuzi ariko zikaba zanaribwa.
Ibyavuye muri iyo nyigo byateye akanyamuneza benshi bavuga ko noneho igisubizo ku bashakaga guhabwa impyiko kibonetse kuko “hashobora kororwa ingurube nyinshi” zizifashishwa.

Ku rundi ruhande ariko haracyari impungenge kuko bitaramenyekana igihe iyo mpyiko n’izindi ngingo zakurwa mu ngurube zishyirwa mu mubiri w’umuntu zakora bitaramugiraho ingaruka kuko iyo nyigo yamaze igihe gito.

Magingo aya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habarurwa abagera ku 90.240 bategereje guhabwa impyiko, naho 23.401 ni bo bazihawe umwaka ushize. Bivugwa ko abenshi mu bazikeneye batabasha kuzibona bitewe n’ubuke bwazo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko impyiko y’ingurube ishobora gukora mu mubiri w’umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .