00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Umusore akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko.

Uyu musore watawe muri yombi ubusanzwe ni umubaji rimwe na rimwe agakora n’ubwubatsi, yatawe muri yombi tariki 30 Kamena 2021, aho ngo muri iryo joro yahuye n’uwo mukecuru agenda wenyine akamusaba kumuherekeza ngo yizere umutekano ari bwo ngo yamusambanyije ku ngufu bakiri mu nzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Bizimana Ildephonse, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore ariko ngo ntiyahamya niba yaba yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru umushinja.

Yagize ati “Ni byo koko ibyo byabaye mu ijoro rishyira tariki 30 Kamena 2021, nyuma y’uko uwo mukecuru yazindutse ajya kurega uwo musore kwa Mudugudu, twabajije ukekwa avuga ko yahuye n’uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ngo ntiyanyura muri iyo nzira wenyine reka amuherekeze, ubwo ntitwahita twemeza niba yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa na RIB ariko ikiriho cyo arakekwa ni ugutegereza ibyo abaganga bazemeza."

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 134 riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe n’abantu barenze umwe; byateye urupfu uwabikorewe byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri cyangwa byakozwe hagamijwe kumwanduza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .