Brazil: Umukobwa w’imyaka 36 agaragara nk’uruhinja rw’amezi icyenda

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 8 Kanama 2017 saa 04:18
Yasuwe :
2 0

Umukobwa witwa Maria Audenete Ferreira do Nascimento wo muri Brazil, ntajya akura nk’uko abandi bana bose bakura ahubwo agaragara nk’umwana ukiri muto ndetse ufashwa mu bintu ibyo ari byo byose mu buzima bwa buri munsi.

Maria yavutse mu 1981, ubu afite imyaka 36 y’amavuko, akaba yarafashwe n’indwara yitwa hypothyroidism, agifite amezi icyenda. Iyi ndwara yahise imubuza gukomeza gukura haba mu ngingo ze z’umubiri ; ubu ntabasha kuvuga cyangwa gukora ahubwo yifashisha utumenyetso nk’utw’abana bataramenya kuvuga.

Nk’uko urubuga rwa http://allteresting.com rwabitangaje kuri ubu uyu mukobwa arerwa na se ndetse na mukase umukunda ndetse umufata nk’umwana we kuko yapfushije nyina muri 2003.

Uyu muryango nubwo ukennye ngo ugerageza kwita kuri uyu Maria, aho mukase witwa Dora atigeze ahwema kumwitaho ndetse ngo akaba asanga uyu mukobwa ari impano yahawe n’Imana kugira ngo amwiteho.

Ubu abantu benshi batangarira uyu mukobwa ndetse bakanifuza kumubona amaso ku maso kuko baba bumva ari ibintu bitabaho.

Abahanga bo mu gashami k’ubuvuzi muri Kaminuza ya Ceara, ngo bavuze ko Maria ashobora kuba afite ikibazo cyo kubura imisemburo ifasha umubiri n’ubwenge gukura neza, ndetse banemeza ko iyo biza kuba byaramenyekanye akivuka yari kuvurwa kandi icyo gihe hari amahirwe ko yashoboraga gukura nk’abandi bana.

Iyi kaminuza yemereye uyu muryango kugerageza kuvura Maria ku buntu kugira ngo nibura abe yabasha kugira ibintu bimwe na bimwe ashobora kwikorera; nko kugenda, kurya ndetse no kuvuga utugambo duke.

Uyu mukobwa afite mukase umwitaho akamumenyera ibyo akeneye byose
Nubwo afite imyaka y'ubukure, Maria agaragara nk'umwana muto
Maria ntabwo azi kuvuga ahubwo akoresha amarenga nk'ay'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza