00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizaba bimeze bite i Kigali utubari n’utubyiniro nibifungurwa?

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kanama 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Hashize umwaka urenga ubuzima bw’Abanyakigali n’abandi banyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu buhungabanyijwe na Covid-19 kubera ko ibikorwa byinshi byahagaritswe mu kwirinda ko umubare w’abafite ubwandu bw’iki cyorezo wiyongera.

Bamwe bakomeje kwibaza ishusho y’uko bizaba bimeze igihe utubari n’utubyiniro bizaba byafunguwe by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ku bakunda kwidagadura no gusohoka.

Abaganiriye na IGIHE bahamya ko igihe utubari n’utubyiniro ndetse na Sauna Massage bizafungurwa, uwo munsi uzaba ukomeye ku buryo polisi n’izindi nzego z’umutekano zigomba kuzaba ziri maso mu gukaza umutekano bitewe n’ibyishimo abantu bazaba bafite hirindwa ko hari uwakora ibikorwa biteza umutekano muke.

Umwe yagize ati “Icyo gihe polisi izadutegurire imodoka zidutahana kuko tuzazinywa nk’icyumweru cyose tutaruhuka, uzi uburyo dukumbuye kunywera mu tubari umuntu yirira ka brochette ntawe yikanga? Ndakurahiye uwo munsi hazapfa abantu benshi bishwe n’ubusinzi.”

Uwase Chantal utuye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, we yemeza ko ibizabera mu tubyiniro bizaba bitangaje.

Ati “None se urambwira ko utubyiniro tutazuzura abantu tukabura aho dusohokera, ko buri wese ufite amafaranga, ubikunda, uwo munsi ari ngombwa azajyayo kugira ngo yumve uko amererwa kubera igihe azaba amaze adasohoka? Nkanjye rwose uwo munsi nzajyayo kuko ntabwo ushobora kumva uburyo nkumbuye kujya mu kimansuro.”

Hari n’abemeza ko ubusambanyi buzakorwa muri iryo joro buzaba buteye ubwoba cyane ko abatunzwe no kwicuruza benshi uwo munsi na bo imirimo yabo izaba isa nk’aho yafunguwe.

Ngendabanga Innocent wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati “Ndakubwiye nti ‘uburaya buzakorwa uwo munsi buzaba burusha ubwakozwe ukwezi kose kuko nkeka ko indaya nijoro na zo zizaba zuzuye ku mihanda ziri gushakisha n’abagabo bazikunda bari kuzishakisha, umuhanda ni bo bazaba bawuzuyemo nijoro.”

Aline Umwiza ukorera uburaya mu Murenge wa Nyakabanda, na we yemeza ko umunsi utubyiniro n’utubari bizafungurwa bazakorera amafaranga menshi.

Ati “Ubu nta kintu tubona n’umugabo iyo aje aba ari kwihuta kubera ko aba adashaka ko saa mbili zimusanga mu ndaya, ubu agafaranga kazaboneka utubari n’utubyiniro dufungurwa kuko n’abagabo bazirekura na ho ubu baba batinya ko abagore bababaza aho baraye.”

Mu tubyiniro ntabwo biba bisanzwe. Hari abavuga ko badukumbuye nyuma y'aho hashize umwaka urenga dufunze
Ahatangirwa serivisi za Sauna na ho hamaze igihe kinini hafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .