00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo yibagiwe ko yashyingiwe arongera akundana n’umugore we (Amafoto)

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 Kamena 2021 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’umwaka ushize mu Ukuboza ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo Peter n’umugore we Lisa Marshall bari bicaye iwabo bareba televiziyo, Peter yarahindukiye abaza Lisa niba yakwemera gushyingiranwa na we.

Ni ikibazo ushobora kwibazaho cyane ku bashakanye ariko byaje kurangira, bombi banogeje umugambi, ubukwe butahwa n’inshuti n’abavandimwe ku nshuro ya kabiri.

Peter yari amaze imyaka itatu afashwe na “Alzheimer”, indwara ituma umuntu yibagirwa bimwe mu bintu byagiye biba ku buzima bwe ari nayo yatumye uyu musaza w’imyaka 56 yibagirwa bimwe mu bihe yaciyemo mu hashize birimo no kwibagirwa urukundo rwe bigatuma yongera gusaba umugore we ko yakwemera ko babana.

Peter yari yaribagiwe umunsi yahuriyeho bwa mbere na Lisa, bagafatana mu biganza bakanasomana ndetse yari yaranibagiwe ibirori byabo by’ubukwe ku munsi bashyingiriweho.

Aganira na CNN, Lisa yagize ati “Bishengura umutima, twongeye gukora urwibutso rushya ariko birababaza cyane kuko buri gihe mpora nifuza kumubwira nti ‘Uribuka cya gihe kimwe’? Nifuza ko twibukiranya ibintu ariko ubu Peter nta kintu na kimwe abasha kwibuka mu byabaye mu myaka 20 ishize.”

Peter na Lisa bari bamaze imyaka 12 bashyingiranwe. Bamenyanye nk’abaturanyi bahuriye i Harrisburg muri Leta ya Pennsylvania ariko icyo gihe bombi bari baramaze gushaka bahugiye mu byo kurera abana babo. Nk’abaturanyi baje kuba inshuti kugeza ubwo umuryango wa Peter wimukiraga muri Connecticut bagasa n’ababuranye.

Nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka batavugana, baje kongera guhuzwa no kumenya ko bombi bari muri gahunda ya gatanya hagati yabo n’abo bashakanye byongera kubyutsa no gukomeza umubano wabo w’ubucuti bwavuyemo urukundo rwa kure y’amaso mu myaka umunani batarabana kugeza ubwo abana babo bagiriye kwiga muri Kaminuza maze mu 2009 Lisa asanga Peter i Connecticut barashyingiranwa.

Urukundo rw’aba bombi rutuma Lisa abura inyifato iyo arubajijweho cyane cyane ku cyo yakundiye umugabo we kugeza ubwo ahita afatwa n’amarangamutima akabura icyo avuga ahubwo amarira y’umunezero akaba ari yo ahindukira igisubizo uwabajije.

Uyu mugore bigaragarira no ku maso ko yahiriwe n’urukundo rwe rwa kabiri, mu kugerageza kuvuga ku mugabo we, yagize ati “Uburyo ankunda; ni umugwaneza, aritonda cyane, arashimishije kandi azi gukunda. Yahoraga buri gihe ashishikajwe n’imibanire yacu ampangayikira.”

Lisa yavuze ko yabonaga ko hari impinduka iri kuba ku mugabo we ariko akibwira ko ari uko bari kugenda basatira izabukuru ku buryo yagowe no kwakira ukuri kw’ibyabaye.

Avuga kandi ko indwara ya Alzheimer Peter yasanzwemo ku wa 30 Mata 2018 yatangiye imwibagiza utuntu duto duto nk’imfunguzo, ikofi ye kugeza ubwo atangiye kwibagirwa amagambo amwe n’amwe n’ibisobanuro byayo.

Lisa yavuze ko ku wa 12 Ukuboza 2020 ubwo we na Peter barimo bareba filimi y’uruhererekane yitwa “New Girl” hajemo agace k’ubukwe bikazamura amarangamutima ye akarira, umugabo we yabibona agahita amubwira ati “Reka natwe tubikore, reka dushyingiranwe.”

Lisa avuga ko yatunguwe cyane ariko akabona umugabo we abivuze akomeje kugeza ubwo ku 26 Mata uyu mwaka aba bombi bongeye kwisanga imbere y’abakozi b’Imana barimo gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu magambo ye Lisa yavuze ko byamukoze ku mutima, ubwo yabwirwaga ko yongeye gukundwa ubwa kabiri.

Yagize ati “Ni iby’icyubahiro, niyumvaga nk’igikomangomakazi, nka Cinderella. Ni njye mukobwa w’umunyamahirwe wa mbere ku Isi.”

Lisa avuga ko abana babo bombi bashyigikiye iri shyingirwa rya kabiri kandi ashimangira ko nta kizamutandukanya na Peter n’iyo byaba ngombwa ko uyu mugabo yoherezwa mu bigo bishinzwe kwita ku bafite ibibazo nk’ibye.

Lisa na Peter bakoze ubukwe ku nshuro ya kabiri mu gihe bamaze igihe kirekire babana nk'umugabo n'umugore
Lisa na Peter basezeraniye mu rusengero ruri mu Mujyi wa Holyoke muri Leta ya Massachusetts
Adrianne DeVivo uzobereye mu kuvura indwara zifitanye isano no kwibagirwa ni we wasezeranyije abageni
Wari umunsi w'ibyishimo kuri bombi
Basomanye bishyira kera ku munsi w'ubukwe bwabo
Lisa yavuze ko ataherukaga kubona umukunzi we mu byishimo by'ikirenga nk'ibyo yari afite
Barebanaga akana ko mu jisho
Lisa na Peter bakoze ubukwe bwa mbere ku wa 13 Kanama 2009. Bwabereye mu Birwa bya Turks and Caicos mu Bwongereza
Usibye mu mafoto byinshi mu bihe aba bombi bagiranye Peter ntabyibuka
Bagiranye ibihe byiza mu rugendo bamaranye mu rukundo
Kuva mu 2009, ni bwo Lisa na Peter babaye umwe batangira urugendo rw'umugabo n'umugore
Banditse amateka yo gushyingirwa inshuro ebyiri kubera uburwayi bw'umugabo bwo kwibagirwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .