Barack na Michelle Obama bateranye imitoma ku isabukuru y’imyaka 26 bamaranye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’umugore we Michelle Obama bakoresheje amagambo yuzuye urukundo mu kwifurizanya isabukuru y’imyaka 26 ishize bashyingiranwe, buri umwe ashimagiza mugenzi we.

Ku wa ya 3 Ukwakira 1992 nibwo Barack na Michelle bashyingiranwe, nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Barack yashimiye umugore uburyo babanye neza mu myaka 26 ishize bashyingiranwe.

Ati “Mu myaka 26, wambereye umufasha udasanzwe, umuntu utuma mpora nseka, umuntu nishimira kuba ndi kumwe nawe ku Isi.”

Mu kumusubiza, Michelle nawe yakoresheje amagambo imitoma ashimangira ko nawe yishimiye kuba ari we mugabo yashatse.

Ati “Urakoze Barack ku bw’imyaka 26 y’urukundo, icyizere n’icyubahiro, warakoze kuba umugabo uhora anzamura mu ntera kandi akanyubahisha njye n’abakobwa bacu beza. Buri munsi ndi kumwe nawe, mpora nibutswa uburyo uri uw’agaciro kuri twebwe twese.”

Urukundo rw’aba bombi bahuye mu 1989 ubwo Michelle yari umuyobozi mu rugaga rw’abavoka rwa ‘Sidley Austin’, Barack yiga mu Ishami ry’amategeko muri Kaminuza ya Havard yagiye kwimenyereza akazi.

Rwakinwemo filimi mbarankuru yitwa "Southside with you".

Barack Obama w’imyaka 57 na Michelle wa 54 bafitanye abana babiri b’abakobwa aribo Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.

Barack Obama na Michelle ntibahishira urukundo rwabo n'igihe bari mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza