00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamaze kubyara abana 12 mu myaka 24, ngo bazarekera ari uko umugore yacuze

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Mu gitabo cy’Itangiriro muri Bibiliya yaba Iyera n’Intagatifu, hombi habonekamo inkuru y’umugabo Aburahamu ufatwa nka sekuruza w’abizera n’umugore we Sara, basezeranyijwe urubyaro bageze mu zabukuru, Imana ikabizeza ko bazororoka bakangana n’umusenyi wo ku nyanja.

Imana ibaha iryo sezerano isi yari ituwe n’abantu mbarwa, none ubu irabarirwa abasaga miliyari zirindwi, biyongera uko bwije n’uko bukeye.

Umugabo Gakwaya Isdore ufite imyaka 50 n’umugore we w’imyaka 47, bo baracyagendera ku isezerano ryahawe Aburahamu nubwo imyaka irenze 2000 Aburahamu arihawe ndetse n’urubyaro rwe rwororotse.

Gakwaya n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Shyogo mu Murenge wa Nyamirama muri Kayonza. Bamaze kubyara abana 12 mu myaka 24 ishize kandi ngo baracyakomeza kugeza ubwo umugore azaba acuze.

Bashakanye mu 1997 ku buryo ubaze neza nibura wasanga buri myaka ibiri babyara umwana.

Uyu mugabo n’umugore we basengera mu itorero rya ADEPR, avuga ko asanzwe ari umufundi akabifatanya n’ubworozi bw’inka n’ingurube ndetse no guhinga.

Yabwiye IGIHE ko ibintu bijyanye no kuboneza urubyaro yumvikanye n’umugore we kutabikora bivuye ku mpamvu zabo bwite.

Ati “Hari igihe umuntu ashobora guhitamo inzira yo kuringaniza urubyaro undi ntayihitemo, iyo udahisemo inzira yo kuringaniza urubyaro ubwo nyine ni ukuvuga ko uba uhisemo inzira yo kubyara. Byambayeho rero si nako nabyifuzaga mbere ariko kugeza uyu munsi mu rugo rwacu nta kibazo cy’ibiryo dufite cyangwa ikibazo cy’abana bafite imirire mibi dufite.”

Gakwaya yavuze ko kuba nta bibazo nk’ibyo bafite bituruka ku mugisha w’Imana. Mu bana be 12, umukuru yamaze kubaka urugo rwe mu gihe abandi 11 akibarera.

Yavuze ko kimwe mu bimugora cyane ari ukubishyurira amashuri ngo kuko bimutwara amafaranga menshi cyane. Ku gihembwe kimwe bimutwara arenga ibihumbi 500 Frw.

Imyemerere, intandaro yo kutaboneza urubyaro

Gakwaya usanzwe ari umuyoboke w’itorero rya ADEPR yavuze ko iri torero ritabuza abakristo baryo kuboneza urubyaro ahubwo ko iki cyemezo yagifashe ashingiye ku mitekerereze ye n’umugore we.

Ati “ Duhereye ku masengesho twagiye dukora, ntabwo umutima wabitwemeje, bifite inzira nyinshi byagiye binyuramo gusa njye n’umugore wanjye twabonye ariyo nzira nziza.”

Gakwaya avuga ko azarekera aho kubyara ari uko umugore we acuze atakibyara ngo kuko ariyo nzira bahisemo we n’umugore we.

Ku kijyanye no guteganyiriza abana be kugira ngo bazige neza mu gihe yaba yashaje, yavuze ko abikora abicishije mu gukora utuntu twinshi twinjiza amafaranga.

Ati “ Ubu nkora umwuga w’ubwubatsi, nkahinga nkanorora, aho hose nkuramo amafaranga kuburyo yafasha abana banjye.”

ADEPR ntiyamubujije kuboneza urubyaro

Umwe mu bapasiteri bakuru ba ADEPR mu Karere ka Kayonza utifuje ko amazina ye agaragazwa muri iyi nkuru, yabwiye IGIHE ko mu mabwiriza bagira yemera kuringaniza urubyaro mu buryo bw’umwimerere burimo urunigi cyangwa kubara nta miti yo kwa muganga bakoresheje.

Yakomeje agira ati “ Kuri uwo ni imyumvire ye ubwe, kuko buriya mu miterere y’abantu buri wese afite uko yumva ibintu n’undi akagira uko abyumva, ariko ntiyabyigishijwe n’imyizerere cyangwa imyumvire. Nahamya ko nta mushumba urahagarara mu rusengero ngo abimwigishe.”

Uyu mupasiteri yakomeje avuga ko hari abakiristo bishingikiriza ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘ Tubyare twuzure isi’ kandi ababwirwaga icyo gihe atari bo bahari ubu.

Ati “ Isi y’umuntu rero ni aho agarukira, ni ubutaka bwawe, ni inzu yawe. Rimwe na rimwe hari igihe usanga uwo muntu nta na kimwe afite ntibanamenye ko kubyara abana benshi binakenesha umuryango bikanatuma umuntu adakizwa kuko iyo ubyaye abana benshi ntubigisha amashuri neza, ntushobora kubagaburira ngo bahage cyangwa ngo ubambike neza.”

Yavuze ko n’umugore ashobora kuzinukwa umugabo akajya yibera mu kwita ku bana cyane umugabo ntabashe kwitabwaho neza, bikaba intandaro y’amakimbirane.

Ati “ Inama dutanga iya mbere ni ukubanza kumva ko isi ye ari aho afite agarukira cyane cyane ubutaka bwe. Abakristo nibahindure imyumvire bamenye ibyo ijambo ry’Imana ribabwira by’ukuri, bumve neza inama bahabwa n’abajyanama b’ubuzima.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo baganiriye na IGIHE, bavuze ko uyu mugabo nubwo afite abana 12 bihwihwiswa ko yabyaye n’abandi benshi hanze kuburyo ngo bamubarira abana bari hejuru ya 17 bose hamwe.

Gakwaya Isdore ku myaka 50 afite abana 12 kandi ngo aracyakomeje kubyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .