Azalea, inguge inywa nibura ipaki y’itabi ku munsi​

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Ugushyingo 2016 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Muri Koreya ya Ruguru hashyizwe hanze amafoto n’amashusho y’inguge yitwa Azalea itumura itabi mu buryo budasanzwe ku buryo ku munsi ishobora kumara ipaki yose.

Iyi nguge y’ingore ifite imyaka 19 iba muri Pariki Nkuru y’inyamaswa muri Koreya ya Ruguru iherereye mu Mujyi wa Pyongyang.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, bivuga ko iyi nguge ifite ubushobozi bwo kwicanira ikibiriti no gukongeza itabi ubundi igatangira kuritumura.

N’ubwo nta muntu uzi igihe Azalea yaba yaratangiriye kunywa itabi, abarinzi b’iyi Pariki bakekwaho kuba aribo bayibyigishije bagamije gukurura abayisura.

Mu gihe abasura iyi Pariki biyongera umunsi ku munsi kubera uku gutumira agatabi kwa Azalea, amashyirahamwe agamije kurengera inyamaswa yo yatangiye kubyamagana agaragaza ko ari ukuyibuza uburenganzira bwayo.

Hari amakuru avuga ko kandi atari ubwa mbere iriya pariki Azalea ibarizwamo ivuzweho ibikorwa byo gufata nabi inyamaswa ziyirimo, aho zikoreshwa ibikorwa bibangamira ubuzima bwazo mu rwego rwo gushimisha abayisura.

Muri iyi pariki kandi ngo habarizwa indi nguge izi gukina Basket, imbwa zizi gusubiza ibibazo by’imibare n’izindi nyamaswa zikora ibintu bitangaje.

Ikibazo nk’icyo iyi nguge yitwa Azalea ifite cyaherukaga kugaragara mu 2015 muri Pariki ya Tianshan mu Bushinwa, mu 2013 kandi byagaragaye ku yindi nguge yitwa Shirley yabaga muri Malaysia.

Azalea niyo yifasha gucana itabi mbere yo gutangira kuritumura
Azalea ishobora kunywa ipaki y'itabi ku munsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244