Amatora muri Kenya: Kajugujugu zogoga ikirere mu dushya twaranze kwiyamamaza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2017 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri abanya-Kenya bazindukiye mu matora y’uzaba Perezida w’icyo gihugu mu myaka itanu iri imbere.

Ni nyuma y’amezi abiri n’igice y’ibihe bidasanzwe, abakandida bazenguruka igihugu cyose basobanurira abakandida imigabo n’imigambi yabo, abayishimye babaheshe amahirwe yo kuyobora icyo gihugu cya mbere gikize muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri uko kwiyamamaza, hatunguranye indege za kajugujugu zisaga 50 zogogaga ikirere cya Kenya umunota ku wundi mu mabara y’ibirango by’abakandida batandukanye bahatanira kuyobora.

Izo ndege zafashaga abo bakandida n’ababahagarariye kugera mu bice bitandukanye by’igihugu aho bigoye kugera.

CNN yatangaje ko mu duce twinshi abaturage babaga bategereje, amaso yabo bayahanze ikirere bareba imyiyereko y’indege zitatse amabara z’abakandida bashaka kuyobora igihugu.

Byatangiye kuba ibindi muri Mutarama ubwo umukandida utavuga rumwe na Leta Raila Odinga yajyaga gushishikariza abaturage kwiyandikisha ngo bazatore mu gace ka Maua muri Meru. Iyo gihe umugabo yitendtse ku ndege yari itwaye umukandida ikamuzengurukana ako gace kose mbere yo kugwa ku butaka.

Uwo mugabo wiswe ‘James Bond’ kubera icyo gikorwa yahavuye ajyanwa mu bitaro ngo basuzume ko nta kibazo yagize.

Ikigo gishinzwe indege za gisivile cyaje kwamagana iyo migirire gitanga itegeko ko nta muturage wemerewe kongera kwitendeka kuri kajugujugu z’abakandida.

Mu gace ka Suswa gatuwe n’aba-Masai, amaso bahoraga bayahanze mu kirere bitegereza kajugujugu z’abakandida, zizamuka zikamanuka mu gisa n’imyiyerekano.

Dansen Rida, umwe mu bahatuye yabwiye CNN ko izo ndege zidasanzwe.Ati “Ntabwo ari ibintu dasanzwe tubona hano rero birashimishije kubona bihagera.”

Bamwe mu bangavu n’ingimbi barwaniraga kwifotoreza kuri izo ndege bakoresheje telefoni zabo, ngo basigarane urwibutso rw’ayo mateka adasanzwe.

Ni ubwa mbere muri Kenya hakoreshwa indege zigera kuri 87 mu kwiyamamaza kw’abakandida.Gukodesha iyo kajugujugu imwe bitwara amdolari 3 000 ku isaha, ikintu gituma havugwa ko aya matora yo muri Kenya yatwaye akayabo abakandida.

Abakandida umunani nibo bari guhatanira kuyobora Kenya, abahabwa amahirwe ni Uhuru Kenyatta wari usanzwe ayobora na Raila Odinga utavuga rumwe na Leta iriho.

Abakandida bakodeshaga za kajugujugu mu bikorwa byo kwiyamamaza
Umugabo umwe yitendetse kuri kajugujugu bicisha benshi ururondogoro
Kajugujugu mu kwiyamamza kw'abakandida muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza