Trump watsinze Hillary Clinton mu matora yabaye kuwa Kabiri tariki 8 Ugushyingo, amashusho amugaragaza arwana mu marushanwa ya Wrestlemania ubwo yabaga ku nshuro ya 23 muri Mata 2007.
Iyi mikino ifatwa nk’iya mbere mu guterurana ku Isi, kuko ihuza abarwanyi bakomeye banafite ibiro byinshi bahabwa izina ry’abadapfa cyangwa “immortels”, ni nayo mikino yahaye urubuga rwo kumenyekana ku b’ibirangirire nka Mark William Calaway “The Undertaker”, Shawn Michaels, Hulk Hogan, Bret Hart, Steve Austin, The Rock, Triple H, John Cena n’abandi.
Nk’uko ikinyamakuru L’Equipe cyabitangaje, Donald Trump na Vince McMahon uzwi mu kumenyekanisha uyu mukino muri leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragara bashyamirana bari gufana abarwanyi batandukanye, nyuma abagabo b’intarumikwa bakaza kubohera McMahon mu ntebe, Trump akamwogoshera imbere y’imbaga muri ‘ring’.
Nyuma y’ibyo kandi, andi mashusho agaragaza Trump akubitwa na Steve Austin akamugusha hasi, ariko andi akerekana Trump akubita Vince McMahon bari hanze y’aho barwanira.
Amashusho: Trump akubita ndetse akanogosha McMahon
Steve Austin akubita Trump
TANGA IGITEKEREZO