Amakosa umuntu agomba kwirinda igihe arimo kwitaba telefone

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Buri gikoresho cyose kiba gifite amategeko agenga uko gikoreshwa ariko hari ubwo usanga byirengagijwe abantu bagakora ibihabanye n’ibyagenwe.

Kimwe no kuri telefoni hari amakosa abantu bakora ugasanga babangamiye abandi cyangwa se nabo bakaba bashobora kwiyangiza cyangwa akabagiraho ingaruka.

Kwitaba telefoni ni ibintu bibaho buri munsi ndetse buri kanya kuko guhanahana amakuru cyangwa kuganira n’abandi ni ikintu cy’ingenzi mu bigize ubuzima bw’umuntu.

Ushobora kuba utazi ibibazo wikururira iyo urimo kwitaba telefoni cyangwa ibyo ukururira abandi. Urubuga elcrema rwagaragaje amakosa umuntu aba akwiriye kwitondera mu kwitaba telefoni haba ku bw’inyungu ze cyangwa se iz’abandi.

Kwitaba telefoni igihe iri ku muriro

Kwitaba telefoni iri ku muriri ni bibi ku buzima bw’umuntu kuko iba icometse ku mashanyarazi kandi bikaba biteza impanuka ukaba washya cyangwa ugaturika ugutwi.

Ni kenshi uzabona abantu bagizweho ingaruka n’icyo kintu,abantu rero baba bagomba kubyirinda .

Kwegereza telefoni ugutwi kandi washyize mu buryo busohora ijwi hanze (loudspeaker)

Akamaro ko gushyira telefoni mu buryo butuma ijwi ryayo rivugira hanze (loudspeaker model) ni ukugira ngo kuvugana bibashe koroha igihe abantu barenze umwe.

Iyo rero uhisemo gukoresha ubu buryo uri umwe si byiza ko wegereza telefoni ugutwi kuko byica ingoma y’ugutwi kuko urusaku ruba rukabije.

Kwitaba telefoni mu ruhamwe washyize mu buryo busohora ijwi

Abenshi barabikora ugasanga yitabye umuntu maze ibyo bavuganye bikumvwa n’abamuzengurutse bose kandi atari inama ibareba.

Icya mbere uba ubangamiye abandi wenda bari bahuze cyangwa se ukaba ukojeje isoni uwakubwiraga.

Igihe ufite ikibazo cyo kutumva neza, ushaka ko telefoni ivugira hanze, uba ugomba kujya ahiherereye nabwo ntiwegereze utwi nk’uko twabibonye

Gukora ibimenyetso, ukitakuma igihe witaba

Iyo witakuma ndetse ugakora ibimenyetso kandi uri mu bandi , ntabwo uba urimo kwigirira neza kuko icyo abandi bakubonamo ni icyo ngicyo nyine, uba uberetse ko nta kinyabupfura ufite.

Igisekeje uretse kukwangiriza izina, nta nubwo uwo uba urimo kubwira aba akureba ngo abone ibyo urimo gukora.

Gusakuza kuri telefoni

Ntabwo uwo muvugana aba akeneye ko umuvugisha usakuza kuko ijwi rimugeraho ryangiza ingoma z’amatwi. Nubwo ubikora aba ashaka ko yumvwa cyane ariko si byiza.

Gusakuza kuri telefoni uri mu bandi bifatwa nko kubangamira abandi ndetse ntaho bitaniye n’ingingo twavuze haruguru yo kuba urimo kwigaragaza mu buryo butarimo ikinyabupfura.

Iyo urimo gusakuza kuri telefoni n’urusaku rujyamo maze uhamagarwa akagira byinshi bimubangamira.

Nubwo tutavuga ko ari ibyo gusa ariko ibivuzwe ni amwe mu makosa abaho kandi aba akwiriye kwirindwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza